Abarimo Gatete Jimmy bararara mu Rwanda

Abahoze bakina umupira w’amaguru ku isi, barimo Jimmy Gatete wakanyujijeho mu Rwanda bategerejwe i Kigali mu gikorwa cyiswe ’Legends in Rwanda’.

Gatete Jimmy agarutse mu rugo

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abahoze bakina Umupira w’Amaguru, ryatangaje ko abo banyabigwi bazakina igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, bategerejwe mu Rwanda mu Ukwakira uyu mwaka.

Iri shyirahamwe ryateguye igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024 ku nshuro ya mbere.

Tariki 12-14 Ukwakira 2022 hateganyijwe igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iki gikorwa ku rwego rw’Igihugu.

Gatete Jimmy, Khalilou Fadiga wahoze ari kapiteni wa Sénégal, Patrick Mboma, Roger Milla, Anthony Baffoe bari mu bategerejwe i Kigali.

Uwabanjirije abandi muri aba bose, ni Khalifou Fidila wahoze ari kapiteni wa Sénégal wamaze kugera i Kigali saa tatu z’ijoro. Arakurikirwa na Gatete Jimmy biteganyijwe ko ahagera saa sita n’igice z’ijoro.

Gahunda y’uburyo aba bandi bagomba kugera mu Rwanda:

Patrick Mboma: tariki 11 Ukwakira, saa kumi n’imwe n’iminota 50 za mu gitondo.

Lilian Thuram: tariki 11 Ukwakira, saa mbiri n’iminota 10 za mu gitondo

- Advertisement -

Anthony Baffoe: tariki Ukwakira, saa mbiri n’iminota 10 za mu gitondo

Roger Milla: tariki Ukwakira, saa tatu n’igice z’ijoro

Laura Georges: tariki 13 Ukwakira, saa saba z’amanywa

Iki gikombe cy’Isi kizakinwa n’abahoze bakina umupira w’amaguru 150, baturutse mu bihugu 40. Bazakina imikino 20 bagabanyije mu makipe umunani.

Khalilou Fadiga yahageze mbere ahabwa ikaze
Roger Milla ni irindi zina rinini ritegerejwe
Patrick Mboma nawe ari mu bategerejwe
Amazina manini arategerejwe i Kigali

UMUSEKE.RW