Huye Half Marathon yagarutse ku yindi nshuro

Mu Akarere ka Huye hagiye kongera kubera isiganwa ry’amaguru ryiswe ‘Huye Half Marathon’ ku nshuro ya Kabiri.

Mu Akarere ka Huye hazabera Huye Half Marathon

Iri siganwa ryahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Twitabire Siporo kugira ngo tugire ubuzima bwiza.’

Tariki 9 Ukwakira 2022, mu Mujyi wa Huye hateganyijwe kuzabera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru. Iri siganwa ryateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye na Minisiteri ya Siporo, Komite Olympic y’u Rwanda n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF).

Cercle Sportif de Butare nk’iyariteguye, yatumiye abantu bose bifuza kuzitabira iri siganwa ryiswe Huye Half Marathon rizaba ku nshuro yaryo ya Kabiri.

Bazasiganwa mu byiciro 3 birimo icyiciro cya mbere cy’ababigize umwuga baziruka mu ntera y’ibilometero 21. 097, icyiciro cya Kabiri ni abantu bakuru basiganwa nk’abatarabigize umwuga bazasiganwa mu ntera y’ibilometero icumi,  icya Gatatu ari nacyo cya nyuma, abakuze n’abato bazasiganwa ku ntera y’ibilometero bitanu.

Hateganyije imikino mbere y’iri rushanwa izahuza ibigo by’amashuri byo mu mujyi wa Huye bisanzwe bikomeye mu mikino ya Basketball, Volleyball n’umukino wo Koga mu bahungu n’abakobwa.

Iyo mikino iteganyije kuba hagati ya tariki ya 7-8/10/2022 ku bibuga bya GSOB na IPRC-Huye.

Ubuyobozi bwateguye iri rushanwa burashishikariza abantu bose bumva babyifuza ko bakwiyandikisha banyuze mu nzira zateganyijwe.

Kwiyandikisha byatangiye tariki 1 Ukwakira 2022, bizarangira tariki 5 uku kwezi. Ibikorwa byo kwiyandikisha biri gukorerwa ku nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye no muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye.

- Advertisement -

Iri rushanwa ryaherukaga kuba muri Muratama 2020.

Huye Half Marathon yagarutse ku nshuro ya Kabiri
Abasiganwa ku maguru bazaba bataramiye i Huye

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye