Ibyamenyekanye ku rugendo rwa Ambasaderi Karega ava i Kinshasa

Kuri uyu wa Mbere Miinisteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo Kinshasa yasohoye itangazo ivuga ko yamenyesheje Ambasaderi Vincent Karega ko agombakuva ku butaka bwayo mu masaha 48.

Hagaragaye ifoto Ambasaderi Vincent Karega ari mu bwoto agana i Brazzaville

Kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yari iyobowe na Perezida Antoine Tshisekedi ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira, 2022.

Kuri uyu wa mbere, Visi Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutunduka Apala yashyiriye ubutumwa Ambasaderi Vincent Karega, amumenyesha ko icyemezo cyafashwe ko agomba kuva ku butaka bwa Congo.

Itangazo rya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo, rivuga ko Lutunduka yabwiye Karega ko agomba kuva muri Congo bitarenze ku wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo, 2022.

Congo kandi yatangaje ko yasabye uwari mu mwanya wa Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, guhagarika ibyo guha inyandiko zibimwemerera abayobozi b’u Rwanda, kugera igihe azahabwa andi mabwiriza.

Itangazo rivuga ko Congo yahamagaje uwari ushinzwe imirimo muri Ambasade (Charge d’Affaires) wari i Kigali gihuta ataha ku mpamvu zo kugirana na we ibiganiro.

Visi Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutunduka Apala ubwo yamenyeshaka Ambasaderi Vincent Karega ko agomba kuva muri Congo

Kugeza ubu, hari amafoto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, Ambasaderi Vincent Karega ari mu bwato butoya, bivugwa ko yerekeje i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, nyuma akahava afata indege imuzana mu Rwanda.

Mu kiganiro Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yahaye Radio 10 ku Cyumweru, yavuze ko icyemezo cyo guha Ambasaderi w’ikindi gihugu amasaha, gisanzwe, ndetse ko bidakwiye gufatwa nk’ibintu bikomeye cyane.

Yavuze ko Congo Kinshasa imaze imyaka 10 itagira Ambasaderi mu Rwanda, nubwo Ambasade yayo i Kigali ifunguye imiryango.

- Advertisement -

Ambasaderi Karega wirukanwe na Congo yasezeye abo bakoranaga

Nyuma Karega amakuru avuga ko yahise yubahiriza kiriya cyemezo

UMUSEKE.RW