Karongi: Akarere kasobanuye impamvu yo guca imyenda ikojeje isoni

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko mu guca imyenda ikojeje isoni no gukumira abatarazuza imyaka y’ubukure mu tubari, ari ukugira ngo barwanye amakimbirane n’imirire mibi mu miryango.

Ibiro by’Akarere ka Karongi

Umuntu ashobora guhita yibaza aho imyenda ikojeje isoni n’amakimbirane cyangwa imirire byaba bihuriye, gusa ubuyobozi bwo busobanura ko abajya mu kabari batubahirije amabwiriza yashyizweho bazahanwa.

Ku wa 3 Ukwakira 2022 ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwandikiye ubuyobozi bw’amahoteri, za moteri n’utubari, bubihanangiriza kutemera kwakira abantu bose bafite imyambarire ikojeje isoni, abana batujuje imyaka y’ubukure yemerwa mu Rwanda (18) hamwe n’abantu bakoresha ibiyobyabwenge n’abakunda kugaragaraho ubusinzi bukabije.

Iyi baruwa yamenyeshejwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa, ivuga ko uzarenga kuri ayo mabwiriza azabihanirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yatangaje ko bahisemo kurwanya ubusinzi kugira ngo umuryango ubone umwanya wo gukorera urugo no kurera abana.

Yagize ati ati: “Twebwe ntabwo dushaka ubusinzi. Turarwanya ubusinzi kugira ngo abantu bashobore gukora, bashobore gutera imbere, turwanye imirire mibi, turwanye n’amakimbirane mu ngo, naho kwambara nabi, twashakaga ko abantu bambara byiyubashye.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Turi Akarere gaturiye amazi kandi hari imyenda yo kujyana ku mazi, hari imyenda yo kwambara wagiye mu bantu benshi, kandi ibi bigamije gusigasira umuco wacu.”

Mukarutesi yatangaje ko kugeza ubu nta we arahanirwa ayo mabwiriza kuva itangazo ryashyirwa hanze, ariko ko bashaka gukomeza kuganira n’amahoteri n’abandi bakira abantu nta we uhutajwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga kandi ko imyenda ikojeje isoni ari imyenda iboneka ko iteye isoni kandi bakomeje ibiganiro n’abafite utubari n’amahoteri kugira ngo batazagira uwo babangamira.

- Advertisement -

ISOOKO: KigaliToday

UMUSEKE.RW