Miss Shanitah yagize icyo asaba abakobwa bajya mu marushanwa y’ubwiza

Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Afurica 2021 akemererwa imodoka, bikaba bigeze magingo aya amaso yaraheze mu kirere, imodoka atarayihabwa  yariye akara abakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza.

Miss Umunyana Shanitah yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Twitter, Miss Shanitah Umunyana yageneye ubutumwa abakobwa ko badakwiye kwiringira ibitangaza ababashuka bitwaje amarushanwa y’ubwiza kuko benshi baba bagamije inyungu zabo bwite.

Yagize ati “Bakundwa bakobwa, reka ntihakagire umuntu utubeshya avuga ko ashaka guteza imbere umukobwa, kumushakira amahirwe binyuze mu marushanwa y’ubwiza bifitiye intego zo kwiteza imbere ubwabo, inyungu zabo bwite n’ibindi.”

Miss Umunyana Shanitah avuze ibi nyuma y’iminsi hari urunturuntu kubera ko atarahabwa imodoka yatsindiye muri Miss East Africa 2021.

Uyu mukobwa wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza ya Miss East Africa 2021, ni we wambitswe ikamba ku wa 25 Ukuboza 2021 maze agirwa Nyampinga w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Miss Umunyana yegukanye iri kamba ahize abakobwa bagera kuri 16 baturutse mu Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ethiopia n’ahandi.

Imodoka Miss Shanitah yegukanye ntahabwe yagombaga kuba Nissan Xtrail 2021 ifite agaciro k’asaga ibihumbi 44 by’amadorali y’Amerika.

Nubwo yagombaga guhabwa imodoka, umunyarwandakazi Miss Mutesi Jolly umuyobozi wungirije wa Miss East Africa yari yavuze ko imodoka bari baguze basanze iri mu zitemewe ku isoko ry’u Rwanda bityo ko bazayigurisha agahabwa amafaranga avuyemo.

Uretse kuba yaregukanye ikamba rya Miss East Africa, Miss Shanitah yanabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda mu 2018 ndetse mu 2019 yegukana ikamba rya Miss Supranational.

- Advertisement -
Miss Shanitah ntarahabwa imodoka yatsindiye muri Miss East Africa 2021

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW