Perezida Paul Kagame yashimiye aba-Rayons bamutunguye

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame abicishije kuri Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimiye abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kumwifuriza isabukuru nziza ubwo yuzuzaga imyaka 65.

Perezida Paul Kagame yashimiye abakunzi ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza

Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yuzuzaga imyaka 65. Kuri uyu munsi abakunzi ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza biciye mu mukino iyi kipe yatsinzemo Espoir FC ibitego 3-0.

Nyuma yo kumutungura bakamwifuriza isabukuru nziza, Umukuru w’Igihugu yashimiye abakunzi b’iyi kipe abicishije kuri Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa.

Uyu Minisitiri abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko afitiye aba-Rayons ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ati “Kuri Gikundiro: Aba-Rayon Sports, mu izina rya Perezida wa Répubulika Paul Kagame, yantumye kubwira Aba-Rayon mwese ko abashimira byimazeyo ku bw’ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko.”

Abakunzi ba Rayon Sports mu mukino ikipe yabo yatsinze ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 65 bose bararirimbye bavuka bati ‘Muzehe wacu… Muzehe wacu…’, mu kugaragaza ko bishimiye kuba Umukuru w’Igihugu yujuje imyaka 65.

Uretse kuba abakunzi ba Rayon Sports bashimiwe n’Umukuru w’Igihugu, yanashimiye Abanyarwanda bose bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.

- Advertisement -
Rtd Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, yazengurukanye ifoto y’Umukuru w’Igihugu

UMUSEKE.RW