Rusizi: Abantu 4 barimo abaganga babiri bapfiriye mu mpanuka  

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Imbangukiragutabara yavaga ku Bitaro bya Mibirizi

Imodoka ya ambulance y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yari yajyanye umurwayi ku Bitaro bya Mibirizi, isubira i Nyabitimbo yakoze impanuka ikomeye abantu batandatu bari bayirimo, bane barimo umwana w’umwaka umwe habita bapfa.

Imbangukiragutabara yavaga ku Bitaro bya Mibirizi

Yari itwaye abaforomo babiri b’ikigo ndebuzima cya Nyabitimbo, umwana ufite ikigero cy’umwaka w’umubyaza n’undi muntu umwe utaramenyeka, bose uko ari bane bapfuye.

Umushoferi n’umubyaza bakomeretse bikomeye, bajyanwa ku bitaro bya Mibirizi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku itariki ya 03 Ukwakira 2022, mu mudugudu wa Bunyereri, Akagali ka Kiziho, umurenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi niho iriya mpanuka yabereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye, Kamali Innocent yabwiye UMUSEKE ko impanuka yabaye ubwo imodoka ya ambulance yavaga ku Bitaro bya Mibirizi ijya ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo.

Ati “Mu rukerera saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri, imbangukiragutabara yavaga ku bitaro bya Mibirizi ijya ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo, igaruye abarwaza yakoze impanuka abantu batandatu bari bayiromo bane bayiguyemo.”

Icyateye impanuka nubwo kitaramenyekana, uriya muyobozi avuga ko bigaragara ko shoferi yabuze feri.

Birakekwa ko umushoferi yabuze feri

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW I RUSIZI.