RUSIZI: Umugabo yapfiriye mu mwobo w’ubwiherero yacukuraga

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Ubwiherero uriya mugabo yari acukura

Umugabo yagwiriwe n’ibitaka yavuye mu mwobo w’ubwiherero yarimo acukura, biramusiza bajya kumutabara basanga yapfuye.

Ubwiherero uriya mugabo yari acukura

Ibi byabaye ku isaha ya saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022.

Byabereye mu mudugudu wa Gahwazi, mu kagari ka Kamatita mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi.

Umugabo witwa MUKESHIMANA Faustin w’imyaka 33 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Munyana mu kagari Kamatita, yari mu mwobo acukura ubwiherero ageze muri  metero 17 hamanutse igitaka bari bararunze ku ruhande kimugwa hejuru kiramutwikira ahasiga ubuzima.

Amakuru y’urupfu rwe n’icyo bakeka cyateye iyi mpanuka biremezwa n’umuyobozi w’umurenge wa Gihindwe INGABIRE Joyeux.

Ubwo yaganiraga n’UMUSEKE yatangaje ko uriya mugabo bagiye kumukura mu mwobo yamaze kwitaba Imana.

Yagize ati “Yacukuraga umwobo w’ubwiherero itaka ryasigaye hejuru rimugwaho. Ntabwo ndahagera, ariko ku bufatanye n’izindi nzego umurambo uri gukurwamo.”

Yavuze ko ari impanuka yo mu kazi, kuko icyamwishe kigaragara, ndetse akaza guhita ashyingurwa.

Umurenge wa Gihundwe ni umwe mu mirenge 18 y’akarere ka Rusuzi.

- Advertisement -
Igitaka cyari kirunze hejuru ni cyo cyamanutse kumugwaho ari muri metero 17

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW / I RUSIZI