Biravugwa: Umunyamabanga wa AS Kigali n’umuryango we bimukiye muri Canada

Hari amakuru avuga ko Gasana Francis wari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, yimuriye umuryango we mu gihugu cya Canada kiri ku Mugabane wa Amerika.

Gasana Francis wari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali yerekeje gutura muri Canada

Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2022, Gasana Francis wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, ntabwo yigeze kongera kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’ikipe.

Uku kutagaragara mu bikorwa by’ikipe, byibajijweho na benshi basanzwe bakurikiranira hafi iyi kipe iterwa n’Umujyi wa Kigali.

Amakuru yemezwa na bamwe basanzwe muri iyi kipe, bemereye UMUSEKE ko Gasana yerekeje mu gihugu cya Canada kandi atazagaruka kuko yajyanye n’umuryango we wose.

Gasana ubwo yafataga indege, yabwiye Ubuyobozi bwa AS Kigali ko azagaruka mu Rwanda ndetse agasubira mu kazi ariko bihabanye n’ukuri.

Uzi neza iby’urugendo rw’uyu mugabo, yabwiye UMUSEKE ko ashobora kutazagaruka kuko hari n’ibindi byinshi bifite aho bihuriye n’umutungo w’aho yakoraga, bimuvugwaho.

Ati “Yagiye mu ibanga rikomeye ajyanye n’umuryango we muri Canada. Hari n’ibindi bijyanye n’umutungo w’aho yakoraga bimuvugwaho. Ashobora kugaruka cyangwa ntagaruke.”

Umwe mu bayobozi ba AS Kigali, yavuze ko Gasana yamwemereye ko azagaruka mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2022.

Ati “Njye yambwiye azaza muri uku kwezi turimo mu mpera zako. Azagaruka vuba kabisa.”

- Advertisement -

Uyu Munyamabanga Mukuru wa AS Kigali, yari yatowe mu Komite Nyobozi iheruka guhabwa manda nshya yo kuyobora iyi kipe mu myaka ine iri imbere.

UMUSEKE.RW