WhatsApp yamaze isaha idakora !

Abakoresha uburyo bwo guhanahana amakuru bakoresheje  uburyo bwa WhatsApp Meta, bamaze isaha irenga badakoresha iri tumanaho. Gusa nyuma yaje kongera kugarukaho.

WatsApp ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikoresha cyane ku Isi

Mu Rwanda iki kibazo cyatangiye ku isaha ya saa tatu n’igice (9h:30) aho umuntu atashoboraga kwakira no kohereza ubutumwa, kohereza videwo no guhamagara akoresheje ubu buryo.

Iri koranabuhanga ryongeye gukora mu Rwanda ku isaha ya saa yine na cumi n’itanu (10h15).

Abashinzwe iri koranabuhanga basobanuye ko mu bubiko bw’amakuru (server) bwari bwagize ikibazo.

Mu itangazo  umuvugizi wa Meta, igenzura WhatsApp, TechCrunch, yatangaje ko bamenye amakuru ko abantu batari kwakira no kohereza ubutumwa,yizeza abantu ko iki kibazo gihita gikemuka.

Yagize ati “Twamenyeshejwe ko abantu bamwe bagize ikibazo mu   kwakira no kohereza ubutumwa.Turimo turabikoraho, umwanya muto ikibazo cyirakemuka.”

Si ubwa mbere WhatsApp igira iki kibazo kuko no mu Kwakira umwaka ushize, WhatsApp, Facebook na Instagram zagize ikibazo.

Iri koranabuhanga  rinengwa kuba ridafite ibikoresho bigizweho bigatuma rikunze kugira Ibibazo bya hato na hato.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2020, abakoresha WhatsApp yarekuye  ubutumwa busaga miliyari 100 bwari bwarahagamye (butoherejwe) ku bantu bo hirya no hino ku Isi.

WhatsApp ku isi ikoreshwa n’abarenga miliyari 2.2, ikaba rumwe mu mbuga rukoreshwa na benshi.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW