Byumba: Imiryango yigishijwe kugira ubumwe, no kumvikana mu ngo zabo

Abahagarariye amadini n’amatorero akorera mu murenge wa Byumba, bavuga ko hatabayeho ubumwe n’urukundo mu baturage kugera ku iterambere ryifuzwa byagorana, harimo no kugira ingaruka nyinshi mu miryango bakomokamo.

Ababyeyi basabwe kumvikana kugira ngo amakimbirane yabo atagira ingaruka ku bana

Ubukangurambaga bwagenewe abaturage batuye mu murenge wa Byumba, basaba kwigisha umuco wo gukunda igihugu, guharanira kuba umwe, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ku wa 30 Ukwakira, 2022 mu murenge wa Byumba, akagari ka Gisuna habaye igiterane cyo kwigisha abaturage kugira umuco wo gufatanya, no kwirinda imyumvire ishingiye ku irondakarere kuko ifasha gusenya ibikorwa bagezeho.

Ubukangurambaga bwanagarutse ku ngamba zitandukanye zo gufatanya gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije imiryango, nko kurwanya Igwingira mu bana, kurwanya ihohoterwa mu bashakanye, n’ibindi bibazo byugarije imiryango.

Ni igikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba ku bufatanye namadini n’amatorero 21 akorera muri uwo murenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste avuga ko ubu bukangurambaga bwari bucyenewe cyane, haba mu baturiye umujyi wa Byumba ndetse no mu bayoboke b’amadini akorera muri Byumba.

Agira ati: “Twifashishije amadini n’amatorero kwigisha ubumwe n’ubudaheranwa kuko na bo bafite abaturage benshi, kandi iyo utanze ubutumwa ku bitabiriye igiterane birushaho kumvikana kuko bahagera ari benshi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste

Uhagarariye amadini n’amatorero mu karere ka Gicumbi, Archidikoni Murindwa Marc avuga ko ubutumwa bwageze kuri bwinshi, kuko baje bashaka igiterane ariko bahabwa n’ubutumwa bwo muri ubwo bukangurambaga bwo kwigisha kuba umwe nk’inkingi yabafasha mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Mu itorero turabyigisha, ariko abaturage bakeneye gufatira hamwe ubukangurambaga bwo  kurwanya ingengabitekerezo, kurwanya imirire mibi iteza igwingira mu bana, kwigisha urukundo mu miryango, n’amakimbirane atuma abakristu bacu batagera ku iterambere bifuza.”

- Advertisement -

Umwizerwa Annualite umwe mu bitabiriye iki giterane, yashimye uburyo bifashishije korari z’abaririmbi ndetse n’ubutumwa bumviye mu ndirimbo.

Ati: “Twakiriye neza impanuro zo kuba umwe, ubumwe n’ubudaheranwa twabyumvaga nk’abajya gusenga, ariko kubera igiterane cyateguwe hajemo n’abadasanzwe bitabira gusenga.”

Usibye kwitabira igiterane, hanatanzwe ubutumwa mu miryango irangwamo amakimbirane bwo kumvikana, kuko mu rugo iyo hatari urukundo hari benshi bigiraho ingaruka mbi, cyane cyane abana.

Ku bana ngo usanga bamwe bata ishuri cyangwa ntibabone indyo yuzuye bigateza igwingira. Ubundi butumwa bwari ubwo gusaba abaturage kugira isuku, haba mu rugo,no ku mubiri wabo.

Ku rusengero rw’Adventiste hatewe igiti cyerekana ubumwe n’ubudaheranwa

UMUSEKE.RW / Gicumbi