Marina na Yvan Muziki bategerejwe mu gitaramo i Dubai  

Umuhanzikazi nyarwanda Marina Deborah agiye gutaramira bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai.

Integuza y’igitaramo cya Marina na Yvan Muziki i Dubai

Ni igitaramo giteganyijwe kuba kuwa 3 Ukuboza 2022, aho azahurira ku rubyiniro n’Umurundi Yvan Muziki mu gitaramo kiswe Kidezember Concert.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Instagram, Marina yavuze ko azaba ari igitaramo cy’akataraboneka ndetse ko bazatanga ibyishimo afatanyije na Yvan Muziki, ati “Igitaramo cyanjye cya mbere i Dubai hazashya.”

Iki gitaramo cyiswe Kidezember Concert, kizabera ahitwa Lotus kuri Grand Hotel mu mujyi wa Dubai.

Marina ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bahagaze neza, aheruka gushyira hanze indirimbo Ok ari kumwe na Li John. Kuri ubu akaba akorera ibikorwa bye bya muzika muri The Mane, yakoze indirimbo zinyuranye zakunzwe nka Shawe, Brigade, Byarara Bibaye, Log Out, Decision n’izindi.

Yvan Muziki ni umuhanzi w’Umurundi uri mu bagezweho muri EAC no hanze yayo, yakoranye indirimo n’abahanzi banyuranye hano mu Rwanda nka Urban Boys “Nkumbuye Cherie”, Byabihe yakoranye na Auncle Austin, yakoranye kandi na Bruce Melody na Bushali.

Afitanye kandi indirimbo na Marina ndetse na Masamba mu gihe umuhanzi nyarwanda baheruka gukorana ari Dj Pius, bakoranye iyitwa “Nyash”.

Yvan Muziki na Marina bigize kuvugwa mu nkuru z’urukundo barabinyomoza

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW