Nyamasheke: Imiryango 107 yasezeranye byemewe n’amategeko

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Imiryango yasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko

Mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwatangirijwe mu Karare ka Nyamasheke kuri uyu wa gatanu rariki ya 25 Ugushyingo 2022 imiryango 107 yasezeranye byemewe n’amategeko.

Imiryango yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko

Bimenyimana Raphael na Mukanyangezi Jeannette batuye mu  Murenge wa Bushekeri bamaranye imyaka 16 babana mu buryo butemewe n’amategeko ni umwe mu miryango yasezeranye byemewe n’amategeko, bavuga ko kubana abantu badasezeranye bikurura amakimbirane ashingiye ku mitungo n’ihohoterwa mu muryango.

Bimenyimana yagize ati “Njye n’umugore wanjye tumaranye imyaka cumi n’itandantu tutarasezeranye byemewe n’amategeko, amakimbirane yabagaho umuntu agatekereza ko imitima ari  ibiri umwe uri hanze undi uri munzu ubu turasezeranye birakemutse.”

Umufasha we ati “Nari narahangayitse harubwo mu rugo habaga ikintu nkumvako gitewe n’uko ntasezeranye.”

Uwitwa Habyarimana Fabien aganira n’UMUSEKE yagize ati “Kubana abantu badasezeranye bishobora gukurura ihohoterwa, hari ubwo umugabo yakwitwaza kwirukana umugore akazana undi, gusezerana biduha umurongo wo kwizerana mu muryango.”

Mukanoheli Sperancia nawe ati  “Kuba nzeseranye n’umugabo wanjye byemewe n’amategeko nabyakiriye neza, bitarabaho numvaga mpangayitse nibazaga kuba ntarasezeranye habayeho ibyago nk’umwana nasiga yabura aho abarizwa mu muryango”.

Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette yibukije abanyarwanda ko nta muntu wemerewe guhohoterwa, yibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko anabasaba gutangira amakuru ku gihe, no kudahishira ihohoterwa.

Ati “Ihohoterwa ni icyaha gikomeye gihungabanya umudendezo w’abantu n’ukwibutsa abanyarwanda ko ihohoterwa ari icyaha gihanwa n’amategeko, turasaba buri wese gutangira amakuru ku gihe, kudahisha no guhishira uwahohotewe, nta muntu n’umwe wemerwe guhohoterwa.”

Ubu bukangurambaga butegurwa buri mwaka ku Isi hose, mu Rwanda ubw’uyu mwaka wa 2022 bwatangirijwe mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba burakomeza mu minsi 16 mu gihugu hose hakorwa ibikorwa bitandukanye.

- Advertisement -
Ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 hirya no hino mu gihugu
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango


MUHIRE  DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke