Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Rumaga yasohoye igisigo “Intango” yakoranye n’abarimo nyakwigendera Buravan
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Rumaga yasohoye igisigo “Intango” yakoranye n’abarimo nyakwigendera Buravan

NKURUNZIZA Jean Baptiste NKURUNZIZA Jean Baptiste 17/11/2022 4:07
Rumaga yasohoye igisigo yakoranye n'abarimo Buravan

Umusizi Junior Rumaga yasohoye igisigo cye gishya yakoranye n’abahanzi barimo nyakwigendera Yvan Buravan yise “Intago” agitura uyu muhanzi umaze amezi atatu apfuye.

Rumaga yasohoye igisigo yakoranye n’abarimo Buravan

Ni igisigo yasohoye kuri uyu wa Kane, tariki 17 Ugushyingo 2022, aho yagisohoye mu rwego rwo kuzirikana umurage Yvan Buravan yasize, ni itariki ihurirana n’itariki Yvan Buravan yapfiriyeho.

Nyuma yo gushyira hanze iki gisigo, umusizi Rumaga yavuze ko bitamworoheye kugisohora kuko yabanje kugorwa no kwakira urupfu rwa Buravan.

Ati “Intango ni igisigo twakoranye na nyakwigendera Yvan Buravan watashye ku munsi nk’uyu kuwa 17 Kamena 2022. Ni igisigo bitanyoroheye gusohora ku mpamvu yo kutakira mukuru wanjye wanagize uruhare runini muri iki gisigo.”

Yakomeje avuga ko agitura uyu muhanzi ndetse amwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro.

Ati “Kiguturwe bitugu bya mukuru Dushime Burabyo Yvan kandi kibaturwe muryango wamwibarutse, ruhukira mu mahoro muvandimwe.”

Muri iki gisigo, nyakwigendera Buravan yumvikanamo avuga igisigo cye.

Agira ati “Ndi intore yabyirukiye guhamya ibigwi n’ubudasa, uwahuye n’urukererezabagenzi, yaransanze nanzitse umutima uri ku murimo, ingamba narwanye ni nyinshi n’amayeri nungutse ni menshi, ubwo bwinshi mbunganya insinzi nacyuye, intore byahamye cyo umva nkwibwirire.”

Muri iki gisigo Intango, umuraperi Bull Dog asaba Abanyarwanda kunga ubumwe bakirinda inzira zatuma batitangira u Rwanda, ahubwo bagakora bateza imbere urwababyaye rushyize imbere inyungu za bose.

- Advertisement -

Agira ati “Reka mbamenere ibanga, njye gufasha mukazi  abaganga, imitima tuyikoremo imiganda, bene gihanga, bene mugabo umwe duteze imbere uru Rwanda, duharure imihanda, imihanda y’amahoro iduhuze n’ayo amahanga. Kubaka u Rwanda ruzira umwanda bizadusaba kwitanga, bizadusaba gushyira hamwe tukareka ubumwe bukaganza, tukizirika umukanda, twirinda inzira zatuma tuganda tukaba mu Rwanda rushyira imbere inyungu za Rubanda.”

Iki gisigo cya Rumaga kikaba cyumvikanamo abanhanzi barimo nyakwigendera Yvan Buravan, Mr Kagame, Fefe Kalume n’umuraperi Bull Dog.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Rwamagana: Amayobera ku mupolisi wapfuye bitunguranye

Ruswa mu Rwanda yaragabanutse

Muhanga: Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’umuturage wahugujwe isambu

Rusizi: Umuganga w’i Bitaro bya Mibilizi yarumwe n’inzoka

Nyuma y’amasezerano y’I Kigali, Ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza yeguye

NKURUNZIZA Jean Baptiste 17/11/2022 4:07 17/11/2022 4:07
Share
Inkuru ibanza Muri AS Kigali habaye inama rukokoma
Inkuru ikurikira Gasabo: Urubyiruko n’abafite ubumuga  bahuguwe  ku buzima bw’imyororokere
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Rwamagana: Amayobera ku mupolisi wapfuye bitunguranye
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Ruswa mu Rwanda yaragabanutse
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Stade ya Huye ishobora kongera guhagarikwa na CAF
Imikino
Muhanga: Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’umuturage wahugujwe isambu
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubutabera
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rwamagana: Amayobera ku mupolisi wapfuye bitunguranye
07/12/2023 1:40

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?