Haringingo Francis yasubije abibajije ku myambarire ye

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya, ahamya ko uko yari yambaye ku mukino yatsinzwe na APR FC abona nta kibazo biteye kuko ari ibigezweho.

Haringingo ahamya ko yari yambaye neza

Ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na mukeba, APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.

Umutoza mukuru w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, Haringingo Francis yagaragaye yambaye ipantalo ntoya, ishati y’umweru n’ikoti.

Iyi myambarire y’uyu mutoza, benshi bayigarutseho ndetse ntibayivugaho rumwe aho bamwe bemeza ko yari yambaye neza kandi ibigezweho ariko abandi bakavuga ko ku myaka ye atari akwiye kuza yambaye imyenda imufashe nk’iy’abana.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Haringingo yavuze ko kuri we abona yari yambaye neza kandi iyo aje ku kibuga aba aje mu biro bye kandi agomba kuhaza yambaye neza.

Ati “Aha mba ndi mu biro byanjye. Uru ni urubanza mu zindi, nibaza ko akazi kanjye ngomba kukubaha. Kugaragaza neza ikipe yanjye ni ibyo twigishwa.”

Yongeyeho ati “Byose bijyana n’igihe. Ni imyambarire iba igezweho. Byose biterwa n’uko abantu babyumva.”

Undi mutoza uzwiho kwambara imyambarire yakunze kwibazwaho na benshi, ni Masudi Djuma watoje iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Imyambarire ya Haringingo yagarutsweho na benshi

UMUSEKE.RW

- Advertisement -