Rutahizamu wa Real Madrid, Karim Benzema yanditse asezera ku gukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, nyuma yo gutwarwa igikombe cy’Isi na Argentine.
Karim Benzema utarabashije gufasha ikipe ye y’igihugu mu gikomeb cy’Isi cyabereye muri Qatar kubera imvune, yahisemo gushyira akadomo ku rugendo rwe mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Twitter na Instagram, Karim Benzema yavuze ko yakoze byinshi kandi atewe ishema nabyo, ariko ahisemo gushyira umusozo mu rugendo rwe mu ikipe y’igihugu.
Yagize ati “Nashyizemo imbaraga nkora n’amakosa byangejeje aho ndi uyu munsi, kandi ntewe ishema nabyo.”
Karim Benzema w’imyaka 35 asezeye ku ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ayikiniye imikino igera kuri 97, ndetse ari nawe ku mwanya wa gatanyo w’abayitsindiye ibitego byinshi, kuko yayitsindiye ibitego 37.
Benzema wari witabajwe ku rutonde rw’abakinnyi u Bufaransa bwitabaje mu gikombe cy’Isi cyasojwe muri Qatar kuri iki Cyumweru batsindwa na Argentine kuri penaliti 4-2, ariko akaza kugira imvune ku munota wa nyuma, umutoza Didier Deschamps akaba yaranze kumusimbuza.
Ni mu gihe yari yamutumiye ku mukino wa nyuma ngo abe muri 18 bifashishwa ku mukino batwawemo igikombe cy’isi cya 2022 na Argentine, ariko Benzema aza kubyanga.
Karim Benzema yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’Abafaransa mu 2006, ayifasha muri Euro 2008 no mu gikombe cy’isi cyo muri Afurika y’Epfo mu 2010.
Yanitabajwe kandi mu gikombe cy’isi cyo mu 2015, gusa mu 2015 yaje gufungwa azira gushyira hanze amashusho ya mugenzi we mu ikipe y’igihugu Mathieu Valbuena arimo akora imibonano mpuzabitsina, ibintu byatumye adakomeza guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.
- Advertisement -
Yaje kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu 2020, aho yitabajwe muri Euro basezerewemo n’u Busuwisi kuri penaliti. Benzema ni umwe mu bafashije u Bufaransa gukatisha itike yo kwitabira igikombe cy’Isi cyo muri Qatar.
Karim Benzema ni umwe muri ba rutahizamu badashidikanywaho mu Isi, Real Madrid ni imwe mu makipe yakoreye byinshi aho batwaranye ibikombe bigera kuri 23 birimo Champions League eshatu zikurikiranya bari kumwe n’umutoza Zinedine Zidane.
Real Madrid arimo kugeza ubu amaze kuyitsindira ibitego 221, Lyon y’iwabo mu Bufaransa yayitsindiye ibitego 43, naho Lyon B ayitsindira ibitego 15 kuva mu 2004 kugeza 2006.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW