U Rwanda ruzikorera imitwaro yarwo, ntiruzagerekaho n’iya Congo – Kagame

Perezida Paul Kagame yanenze imiryango mpuzamahanga itiza umurindi ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo aho gushaka umuti urambye, ashimangira ko u Rwanda rufite imitwaro ihagije yo kwikorera mu kigwi icy’iya Congo.

Perezida Kagame yagejeje ijambo risoza umwaka ku Banyarwanda n’inshuti zarwo

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 31 Ukuboza 2022, ubwo yavugaga ijambo risoza umwaka wa 2022 anabifuriza umwaka mushya muhire wa 2022, Abanyarwanda.

Amaze gushimira abanyarwanda uburyo bitwaye mu gukemura ibibazo birimo icyorezo cya Covid-19 no mu bindi bikorwa by’ingezi bakoze, Perezida Paul Kagame yagarutse ku mubano n’ibihugu byo mu karere ashima urwego uriho, ariko agaragaza ko hakiri ikibazo mu baturanyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Paul Kagame avuga ko ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo bitazacyemuka mu gihe umuhate w’abayobozi b’akarere barimo Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, Perezida Everiste Ndayishimiye na Joao Lourenco udashyigikirwa n’imiryango mpuzamahanga ikomeje gutiza umurindi ikibazo.

Yagize ati “Izi mbaraga ntabwo zizatanga umusaruro mu gihe cyose hatabayeho uruhare rw’imiryango mpuzamahanga, birababaza kubona imiryango mpuzamahanga ishora mu bikorwa byo kuzana amahoro ariko bikarangira ikomeje ibibazo binabangamira intambwe y’akarere. Nyuma yo gutakaza miliyari 10 z’amadorali mu kugarura amahoro mu myaka 20 ishize, umutekano mu Burasirazuba bwa Congo warazambye kurusha na mbere.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko intege nke z’imiryango mpuzamahana bigaragazwa n’uko bamwe badahwema gutera amabuye u Rwanda kandi birengagije umuzi nyakuri w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko bitumvikana uburyo batareba inshingano zikwiye kuba zibazwa abayobozi ba Congo.

Akaba yagaragaje ko u Rwanda rurambiwe n’uburyarya bw’abayobozi ba leta ya Congo bakomeza kwihunza inshingano zirimo no kurinda abaturage bayo bahohoterwa, ahubwo bagakomeza kubiba imvugo z’urwango, ndetse bagakomeza gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe na basize bakoze Jenoside mu 1994 ukomeza kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Nta gihugu cyakwemera ibi, u Rwanda ntiruzigera na rimwe rwemera ibi nk’ibisanzwe, ruzahora rusubiza rwemye ko umutekano n’ubusugire bwacu ari ingenzi. Ntabwo twaba twarigeze twigira ku mateka yacu.”

Perezida Kagame yavuze ko ku butaka bwa Congo habarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 100 irimo na FDLR, kandi ikomeje guhohotera abaturage muri iki gihugu ndetse no mu Rwanda, nyamara ubuyobozi bwa Congo bwarananiwe kwita ku nshingano zabo, ibintu avuga ko byatumye hari abanye-Congo ibihumbo bavutsa amahirwe ku gihugu cyabo bagahungira mu bihugu mu karere, aho yagaragaje ko hari  abarenga ibihumbi 70 bari mu Rwanda kandi hari n’abandi bashya bakihahungira.

- Advertisement -

Aha niho yahereye avuga ko u Rwanda rufite imitwaro ihagije yo kwikorera, aho gutwaza Congo imitwaro yayo, ashimangira ko ikibazo ari mpuzamahanga kandi gicyeneye igisubizo kirambye mpuzamahanga mu gikemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro muri Congo, ndetse u Rwanda rutazahwema kurinda ubusigire n’imbibi zarwo.

Ati “U Rwanda ntiruzigera rwemera na rimwe kwikorera imitwaro iri mu nshingano za leta ya Congo, dufite imitwaro ihagije yacu yo kwikorera kandi tuzakomeza gukora ibishoboka byose uko dushoboye, uburyo impunzi z’abanye-Congo zacyurwa iwabo mu mahoro no mu mutekano bukwiye gushyirwaho, mu buryo ubwo aribwo bwose u Rwanda ntiruzigera rubahagarika kujya iwabo mu buryo bwose bazahitamo.”

Perezida Kagame kandi akaba yakomoje ku mpunzi z’Abarundi bari mu Rwanda, ashima umuhate w’ubuyobozi bw’u Burundi mu kubacyura.

Akaba yasoje iri jambo yifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2023, ndetse anifuriza ibyiza n’umwaka mwiza abavandimwe bo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW