Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo yamagana ibirego bikomeje kuyishinja gufasha umutwe wa M23 ukorere ku butaka bwa Congo, ivuga ko ababikora bakomeje kwihunza umuzi nyawo w’ikibazo nyakuri.
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022, rwavuze ko rurambiwe umukino wo guterana amagambo, aho kureba umuzi w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri tangazo rivuga ko gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ari ukwibeshya, kandi bikomeza gutera ibibazo by’umutekano muke mu bihugu bituranyi birimo n’u Rwanda kubera kwirengagiza umuzi w’ikibazo.
Bati “Gushinja u Rwanda gufasha umutwe w’abanye-Congo wa M23 ni ukwibeshya, kandi ni uguhunga ukuri ku mpamvu nyayo y’umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ingaruka bifite ku mutekano w’ibihugu bituranyi birimo n’u Rwanda.”
U Rwanda rwibukije ko ari ikosa rikomeye kwitiranya ingamba zafashwe zo kubungabunga ubusugire bwarwo no gufasha M23, ndetse ko ari igihugu gifite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bwacyo.
Bagize bati “Ni ikosa rikomeye kwitiranya ingamba zafashwe n’u Rwanda zo kurinda inkiko zarwo no gufasha umutwe witwaje intwaro uwo ariwo wose wo muri DRC. Uyu mukino ushaje wo kwitana ba mwana ni urucantege ku mbaraga abayobozi bashyira mu gushakira amahoro arambye, cyane cyane ibiganiro bya Nairobi na Luanda u Rwanda rushyigikiye byimazeyo.”
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro na RBA yavuze ko bongeye gusohora iri tangazo kubera ko hari ibihugu n’imiryango ikomeje kutumva neza ibyo u Rwanda rusobanura, ndetse bakabyirengagiza nkana.
Ati “Twongeye kubisubiramo kugirango byumvikane neza, uretse ko uburyo biba byavuzwe naho rimwe na rimwe biba byanditse biba byumvikana neza, ahubwo harimo kubyirengagiza nkana.”
Alain Mukuralinda yavuze raporo y’impuguke ishinja u Rwanda gufasha M23 ibihugu birimo u Bubiligi, u Bufaransa, Amerika, u Budage bishyigikiye, ntawe uracukumbura iyo raporo byimbitse ngo agaragaze uburyo guverinoma ya Congo na FARDC ifatanya n’umutwe wa FDLR, agashimangira ko u Rwanda rutazakomeza guceceka ko FDLR ishaka guhunganya umutekano warwo harimo abaturage 19 bishwe mu Kinigi mu 2019, ibisasu biraswa ku butaka bwarwo ndetse n’abasirikare ba Congo binjira mu Rwanda.
- Advertisement -
Yagize ati “Wibaza ukuntu ibyo byose biba, u Rwanda ruhora rubisobanura ariko bajya kuvuga ntihagire igitangazamakuru mpuzamahanga, umuryango mpuzamahanga, ibyo bihugu bitangiye kujya muri uwo mujyo ntihagire na kimwe gikomoza kuri ibyo. Ntawundi ugomba kuvugira u Rwanda, nirwo rwa mbere nihagira abaruvugira ni amahire, ariko rufite uburenganzira n’ububasha bwo kurinda umutekano warwo no kwivugira.”
Guverinoma y’u Rwanda ikaba yongeye kwibutsa ko icumbikiye impunzi z’abanye-Congo barenga ibihumbi 80 bahamaze imyaka irenga 20, rusaba imiryango mpuzamahanga kwita kuri izo mpunzi harimo no kumenya ko bafite uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyabo mu mahoro.
Ku bijyanye n’ubwicanyi bwa Kishishe bugerekwa kuri M23, u Rwanda rwasobanuye ko ibivugwa na leta ya Congo nta muntu n’umwe cyangwa umuryango wigeze ukora iperereza ryimbitse ryakozwe kuri ubu bwicanyi.
Alain Mukuralinda yavuze ko hari amakuru avuga ko aho hantu ingabo za M23 zaharwaniye n’indi mitwe irwanira ku butaka bwa Congo harimo n’ifatanya n’ingabo za leta FARDC, ibintu avuga ko ubwo bwicanyi budakwiye kugerekwa kuri M23 nta perereza ryakozwe kuko bitaganisha ku kugarura amahoro arambye muri kariya karere.
Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risohowe nyuma y’iminsi ibihugu by’amahanga bisaba u Rwanda kureka gufasha umutwe wa M23, gusa abayobora uyu mutwe ntibahwemye kuvuga ko babaye bafashwa narwo baba baramaze kugera kure.
Ku butaka bwa Congo hakaba habarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 130, aho imwe muri yo ivuga ko iharanira uburenganzira bwa bamwe mu banyekongo bahohoterwa.
Ni mu gihe impunzi z’abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme, Mahama na Kiziba zakoze imyigaragambyo zamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa bene wabo basigaye muri Congo, bagasaba ONU guhaguruka bakamagana ihohoterwa rikomeje gukorerwa abatutsi.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW