Aho rikubise haroroha! Serumogo yagarutse mu myitozo

Nyuma yo kuvuga ko atiteguye kugaruka mu myitozo atarishyurwa amafaranga ye yose, myugariro w’iburyo usanzwe ari na kapiteni wungirije muri Kiyovu Sports, Serumogo Ally yasubukuye imyitozo nyuma yo kwishyurwa.

Serumogo yishyuwe ahita agaruka mu kazi ka Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports, imaze gukina imikino ibiri yo kwishyura ariko yombi yarayitakaje kuko uwa Gasogi United zaguye miswi zinganya 0-0, uwa APR FC iwutsindwa ibitego 3-2 mu mukino wabereye i Muhanga.

Iyi mikino yombi ntabwo Serumogo Ally yigeze ayigaragaramo kuko hari amafaranga afitiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Uyu musore yari yavuze ko atiteguye kugaruka mu kazi ka Kiyovu Sports atarahabwa amafaranga yemerewe ubwo yongeraga amasezerano muri iyi kipe.

Aganira na UMUSEKE, Umunyamabanga w’iyi kipe yo ku Mumena, Munyengabe Omar, yemeje ko uyu myugariro yagarutse mu kazi kandi ntacyo ikipe imugomba na kimwe.

Ati “Yego ni byo. Serumugo yahawe byose ikipe yari imufitiye ndetse yahise agaruka mu kazi ubu ari gukorana n’abandi imyitozo.”

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko ubwo uyu mukinnyi yemeraga kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu, bumvikanye ko agomba kwishyurwa miliyoni 18 Frw.

Ni umukinnyi usanzwe agira uruhare mu bitego ikipe itsinda, kuko n’ubwo akina nka myugariro w’iburyo ariko iyo ikipe ifite umupira akunda gukina asatira.

Kugeza ubu, Serumogo ni we mukinnyi uri muri Kiyovu Sports umaze kuyikinira imikino myinshi mu bahari ubu.

- Advertisement -
Serumo amaze gukinira Kiyovu Sports imikino irenga ijana

UMUSEKE.RW