Cricket: Intsinzi yaririmbwe! U Rwanda rwatsinze Zimbabwe

Mu mukino wa Kabiri u Rwanda rwakinaga mu bakobwa batarengeje imyaka 19 bari gukina igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo [U19 T20 World Cup], rwitwaye neza rutsinda Zimbabwe.

Ibyishimo byari byinshi nyuma yo kubona intsinzi ya mbere

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023. Abangavu bahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, batumye haririmbwa Rwanda Nziza.

Muri uyu mukino ikipe y’igihugu ya Zimbabwe niyo yatsinze Toss, guhitamo gutangira utera udupira (Bowling), cyangwa ukubita udupira (Batting), maze bahitamo gutangira batera udupira. Ikipe y’u Rwanda ikaba yatangiye itera udupira.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 119 muri overs 20, Zimbabwe ikaba yasohoye abakinnyi 8 b’u Rwanda (8 Wickets).

Ikipe ya Zimbabwe yakomeje kugorwa n’Abangavu b’u Rwanda, cyane ko bavuye mu Rwanda bavuze ko batagiye mu butembere gusa ahubwo bazatanga akazi gakomeye.

Muri Over 18 n’udupira tune, u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnti bose ba Zimbabwe [10  all out Wickets], nyamara yari imaze gutsinda amanota 80 yonyine.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 39. Bisobanuye rwahise rubona itike irujyana mu kindi cyiciro.

Ishimwe Gisèle usanzwe ari na kapiteni w’iyi kipe, akaba ari we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo gukora amanota 34 mu dupira 24 yakinnye.

Munyankindi Bérnabe Toussain, uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Afurika yÉpfo, yavuze ko bishimiye iyi ntsinzi y’u Rwanda maze akangurira Abanyarwarwanda batuye muri iki gihugu, kuza ari benshi gushyigikira iyi kipe y’Igihugu.

- Advertisement -

U Rwanda ruzakina umukino wa nyuma wo mu itsinda ry’ibanze, ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, aho ruzahura n’igihugu y’u Bwongereza.

Ishimwe Zulfat ni uku yari ahagaze

UMUSEKE.RW