Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Imyidagaduro

Imfizi y’Akarere! Juno Kizigenza nyuma ya Ariel Wayz acuditse na Bwiza

Yanditswe na: KUBWIMANA Bona
2023/01/17 12:31 PM
A A
3
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Umuhanzi Juno Kizigenza ukunze kwitazira akazina ka Rutwitsi akomeje gutwika mu bahanzikazi Nyarwanda hasohoka amafoto amugaragaza ari gusomana nabo. Ubu ugezweho ni Bwiza bagiranye ibiha byiza i Burundi.

Iki ni kimwe muri byinshi aba bahanzi bakoreye i Burundi

Juno Kizigenza yaherukaga gutwika inkuru z’abakobwa ubwo yakundanaga na Ariel Wayz, icyo gihe hagiye hanze amafoto bari gusomana banabigaragariza mu ndirimbo bakoranye.

Bwiza we yaherukaga kuvugwa cyane ubwo hatangazwaga ko hari amashusho ye yafashwe ari gusambana gusa byaje kurangira bifashwe nk’ikinyoma kuko uwabitangaje atigeze ayashyira hanze mugihe Bwiza we yavugaga ko ntayahari ari ukubeshya.

Bwiza na Juno Kizigenza nabo baciye amarenga mu ifoto bashyize hanze bameze nkabari gusomana.

Kwamamaza

Abinyujije kuri snapchat ye Bwiza yashyizeho iyi foto arenzaho amagambo abwira Juno ko ari byose bye.

Ati “Nzaba byose wasengeye.”

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko aba bombi bifashe aya mafoto bari mu gihugu cy’Abaturanyi I Burundi.

Juno Kizigenza yari yagiye kuhakorera igitaramo biba ngombwa ko na Bwiza ajyayo kuko hari indirimbo ebyiri yahakoreye mu buryo bw’amashusho.

Muri izo ndirimbo hakaba harimo niyo afitanye na Juno hamwe n’indi ari wenyine.

Aya mafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga hari nabaketse ko baba bari gutwika nkuko bisigaye bivugwa kugirango nibasohora iyo ndirimbo izakundwe.

Ni kenshi Juno Kizigenza yifata amafoto agamije gushimangira ko yaba ari gukundana nubwo ku rundi ruhande abakurikirana imyidagaduro y’u Rwanda batabura gutekereza ko aba ashaka gukomeza kuvugwa cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Bwiza na Juno bagiriye ibihe byiza i Burundi
Juno yaherukaga kugaragara mu mafoto nkaya akiri hamwe na Wayz

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Visha Keiz yakoranye indirimbo n’umugande Red-Q -VIDEO

Inkuru ikurikira

Joseph Nshimiye aravugwaho ubwambuzi bushukana

Izo bjyanyeInkuru

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ibyiyumvo bya Fabros kuri “Giti” ikomeje gutsikamira impano nshya

Ibyiyumvo bya Fabros kuri “Giti” ikomeje gutsikamira impano nshya

2023/02/04 4:39 PM
I Kigali hagiye kubera iserukiramuco rya Giants of Africa

I Kigali hagiye kubera iserukiramuco rya Giants of Africa

2023/02/03 9:53 AM
Ndoli Tresol ufashwa na Judy Entertainment yasohoye indirimbo ya mbere-VIDEO

Ndoli Tresol ufashwa na Judy Entertainment yasohoye indirimbo ya mbere-VIDEO

2023/01/31 11:56 AM
Abagore b’indashyikirwa mu Rwanda bagiye guhabwa ibihembo (Awards)

Abagore b’indashyikirwa mu Rwanda bagiye guhabwa ibihembo (Awards)

2023/01/30 12:15 PM
Ishyamba si ryeru muri KIKAC Music na Mico The Best

Ishyamba si ryeru muri KIKAC Music na Mico The Best

2023/01/26 12:57 PM
Inkuru ikurikira
Joseph Nshimiye aravugwaho ubwambuzi bushukana

Joseph Nshimiye aravugwaho ubwambuzi bushukana

Ibitekerezo 3

  1. Mutesi says:
    shize

    Icyakora muri abantu babi. Ibintu byose ngo ni ugusambana. Erega mujye mumenya ko hari ubwo iriya epfo bigorana hagakenera umwotso. Nawe bigufashe niko wabigenza,ntuntere ibuye

  2. Pingback: Baraberanye! Kizigenza na Bwiza bakinnye inkuru y’urukundo – VIDEO – Umuseke
  3. Peace says:
    shize

    Ibi nibyo bita agatwiko kugirango binjize cyane ntabirenze rero kuko juno akunda ways nubwo atabyerura kuko agagiye hose yibuka ways mundirimbo bakoranye akifashisha undi muntu nuko x aba yishimiye ko atamuri iruhande ch izo nimvune zabahanxi

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010