Muhanga: Abaturiye Irimbi rya Munyinya ntibatekanye

Bamwe mu baturage baturiye irimbi rya Munyinya riherereye mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, bahangayikishijwe n’uko ryatangiye kwangirika, bityo bitera agahinda ku miryango ifite ababo bahashyinguye.
Imva zatangiye kwangirika n’izashyinguwemo mu mywaka ya 2019, 2017,2018.

Umwe yagize ati” Ni ikintu kiba kibabaje cyane. Inama twatanga ni uko ufite ubushobozi, yagenda akimura umuntu we, akamushyira ahandi.Aho amazi agenda amanukira, niho hagenda hatera ikibazo.”

Aba baturage bahamya ko bishobora gutera ubwoba n’agahinda ku muntu ufite uwe.

Umwe ati” Umuntu ahagera yarahashyinguye,yasanga imva yaraguyemo akarushaho kugira ihungabana rikomeye. Niyo mpamvu ziteye ubwoba, bashake uko bazitunganya rwose.”

Undi ati” Natwe tuhahagarara usanga biteye ikibazo, buri wese uhageze ugasanga afite ubwoba. Nonese usanze imva yararidutse ntabwo wagira ubwoba.”

Aba baturage barasaba inzego z’ibanze kubafasha, niba hakorwaga umuganda ariko zigatunganywa neza.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe,Niyonzima Gustave, yatangaje ko gutunganya izo mva biri mu nshingano za rwiyemezamirimo watsindiye kuhacunga.

Yagize ati” Hari rwiyemezamirimo waritsindiye, niwe ufite amakuru ahagije”.

Kugeza ubu imva zirenga 10 nizo zifite ikibazo, aho amazi amanuka mu muhanda ajyamo, zikarushaho kwangirika.

- Advertisement -

IVOMO: RADIO/TV1

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW