Muhitira Félicien yakuyeho agahigo kari gafitwe na Ntawurikura Mathias

Muri Marathon yaberega mu Mujyi wa Dhaka mu gihugu cya Bangladesh, Muhitira Félicien uzwi nka Magare, yabaye uwa Gatatu akuraho agahigo kari gafitwe na Ntawurikura Mathias.

Muhitira Félicien [Magare], yakoze akandi gahigo
Ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’Igisirikare cy’igihugu cya Bangladesh ryiswe ‘Bangabandhu Sheikh Mujib Dhaka Marathon’. Iri rushanwa rihuzwa n’umunsi mukuru ujya uba tariki 19 cyangwa 20 Mutarama.

Muhitira utuye mu Bufaransa ubu, yari yatumiwe muri iyi Marathon yanakoreyemo agahigo ko kubona ibihe bizamuhesha gukina Shampiyona y’Isi izabera Budapest muri Hongrie muri uyu mwaka.

Iri siganwa ryegukanywe n’Umunya-Kenya, Stanley Kiprotich Bett wakoresheje amasaha abiri n’iminota umunani n’amasegonda icumi [2h8’10”], Magare yaje ku mwanya wa Gatatu akoresheje amasaha abiri n’iminota icyenda n’amasegonda 18 [2h9’18”].

Ibi byatumye Muhitira akuraho agahigo k’Umunyarwanda wundi, Ntawurikura Mathias wari wabigezeho mu 2000  mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Londres, aho yakoresheje amasaha abiri n’iminota icyenda n’amasegonda 52 [2h9’52”].

Kubona umwanya wa Gatatu, byatumye Magare ahembwa ibihumbi 5$, mu gihe uwa Mbere yahembwe ibihumbi 15$, uwa Kabiri nawe ukomoka muri Kenya, Joseph Kyengo Munywoki ahembwa ibihumbi 10$. Gusa ibi byose byiyongeraho ibihumbi 2$ kuri buri umwe muri batatu baje imbere.

Muhitira Félicien mbere yo kwerekeza mu Bufaransa, yakiniye APR AC n’ikipe y’Igihugu imyaka myinshi.

Yagiye yitabira amasiganwa atandukanye arimo Marvejols-Mende’ ribera mu Bufaransa n’ayandi.

Urutonde rw’abakinnyi barindwi baje imbere

UMUSEKE.RW

- Advertisement -