Abatoza ba Bugesera bemera ko barimo ideni abafana b’ikipe

Itsinda ry’abatoza b’ikipe ya Bugesera FC, bahamya ko  ikipe ifitiye ideni abakunzi ba yo, nyuma yo kuba ikipe idaheruka kwitwara neza muri shampiyona igeze ku munsi wa 21.

Abihebeye Bugesera FC bakumbuye ibyishimo

Ubusanzwe ikipe zirebererwa n’Uturere mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kenshi intego zihuriraho ziba ari ukugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere cyangwa mu yindi myanya myiza.

Ikipe ya Bugesera FC ntabwo iheruka kubona intsinzi, kuko no mu mukino uheruka w’umunsi wa 21 wa shampiyona iyi kipe yatsinzwe na Kiyovu Sports igitego 1-0.

Aganira na UMUSEKE, Mutarambirwa Djabil wungirije Nshimiyimana Eric usanzwe ari umutoza mukuru w’iyi kipe, yemera ko bafitiye ideni abafana b’iyi kipe kuko bemera ko babagomba ibyishimo.

Ati “Mu by’ukuri dufite ideni ry’abafana ba Bugesera FC. Hari ibyo tubagomba, tubagomba ibyishimo. Na bo ntibacike intege bakomeze baze kudushyigikira.”

Ikipe ya Bugesera FC iri ku mwanya wa cumi n’amanota 25 mu mikino 21 imaze gukinwa. Iyi kipe izakina na Musanze FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro mu mukino uzabera i Bugesera ejo tariki 1 Werurwe 2023.

Mutarambirwa Djabil yemera ko bafitiye ideni abafana
Bugesera FC igira abayihebeye batayivaho

UMUSEKE.RW