Amashirakinyoma kuri Rwamagana City yabuze ibiryo ivuye gukina

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rwamagana City, buvuga ko abakinnyi b’iyi kipe badakwiye kurya Kane ku munsi nyuma yo gutaha bavuye i Rusizi bagasanga abatetsi natatetse.

Abakinnyi ba Rwamagana City bakomeje kwirwanaho batitaye ku byo guhembwa

Ku munsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru, ikipe ya Rwamagana City yatsindiye Espoir FC i Rusizi igitego 1-0. Aya manota yari ay’ingenzi cyane kuri iyi kipe y’i Burasirazuba kuko yatumye yegera imbere mu zihatanira kudasubira mu cyiciro cya Kabiri.

N’ubwo abakinnyi bo bakomeje kwirwanaho, ubuyobozi bwo buracyagenda biguruntege mu kubaba hafi kuko kugeza ubu bunabafitiye imishahara y’amezi arenga abiri.

Ibirenzi kuri ibi, amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ubwo bavaga i Rusizi bahavanye amanota atatu imbumbe, bageze i Rwamagana mu rukerera, Saa kumi z’ijoro ariko bagasanga abatetsi batatetse bikarangira baraye uko.

N’ubwo bamwe mu batanze amakuru bavuze ko bageze aho bacumbika ntibabone ifunguro, ubuyobozi bw’ikipe bwo buvuga ko bitari gushoboka ko batekererwa bitewe n’amasaha y’igicuku batahiye.

Mu kiganiro cyihariye na Perezida wa Rwamagana City, Uwimana Nahemie, yahakanye ko abakinnyi baba bararaye inzara kuko ubwo bavaga i Rusizi bahawe ifunguro inshuro zigera kuri eshatu.

Uyu muyobozi yasobanuye uko urugendo rwose rwo kujya no kuva i Rusizi, rwari ruteye.

Ati “Abakinnyi bavuye hano Saa cyenda z’ijoro bajya i Rusizi umunsi umwe mbere yo gukina. Bafashe icyayi i Huye. Saa tanu bari i Cyangugu. Saa sita bararya. Bahise bafata ibyumba bararahuka.”

Yakomeje ati “Mu gitondo umunsi w’umukino babyutse banywa icyayi, Saa sita bararya mbere yo gukina. Umukino urangiye, twari twababwiye ko batarya i Cyangugu ahubwo barya i Karongi. Bageze i Karongi Saa yine z’ijoro bataha. Bariye muri restaurant i Karongi Saa yine n’igice z’ijoro.”

- Advertisement -

Aha ni ho uyu muyobozi yahereye avuga ko abakinnyi batigeze bicishwa inzara nk’uko bamwe babifashe, ahubwo batari kugera i Rwamagana mu gicuku ngo bajye kurya kandi nyaramara bari bariye i Karongi.

Yakomeje avuga ko abakinnyi batinze mu nzira kubera umuhanda wangiritse, bituma bagera aho bacumbika Saa kumi n’igice z’ijoro.

Ati “Bari kurya? Bahise baryama. Mu gitondo bahise baryama. Mu gitondo igikoma cyari gihiye, baragifata. Ibiryo bya nijoro babifatiye i Karongi. Nonese wowe urya kane ku munsi? Koko Saa kumi n’igice bari kurya?”

Uwimana abona ibi byose biterwa no kuba mu bakinnyi bose ikipe ifite, batabona ibintu kimwe kandi ntawe uneza rubanda. Uyu muyobozi yanenze abavuga ko ikipe yaba itarabahaye ifunguro nk’uko byavuzwe.

Ikipe ya Rwamagana City iri ku mwanya wa 13 n’amanota 19 mu mikino 20 ya shampiyona imaze gukinwa. Iyi kipe kandi iri muri 16 zizakina 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Rwamagana City iri kurwana n’ubuzima

UMUSEKE.RW