FEASSA 2023 izabera mu Rwanda

U Rwanda rwemeje ko ruzakira irushanwa rihuza Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasizuba [FEASSA].

FEASSA ya 2023 igiye kubera mu Rwanda

Ni irushanwa biteganyijwe ko rizakinwa guhera tariki 17-27 Kanama 2023. Ubusanzwe muri iri rushanwa hakinwa isaga 20 itandukanye harimo n’umupira w’amaguru.

Iyi mikino ihuza abanyeshuri biga mu bigo biri mu bihugu birindwi bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasizuba [FEASSA].

Kuba rizabera mu Rwanda, byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri mu Rwanda, FRSS, ryabicishije ku mbuga nkoranyambaga za ryo tariki 13 Gashyantare 2023.

U Rwanda rwahawe kwakira iyi mikino nyuma y’uko u Burundi butabashije kuyakira.

Ubwo hasozwaga imikino ya FEASSSA yabereye ku nshuro ya 19 muri Tanzania, Perezida w’iri Shyirahamwe, Justus Mugisha, yavuze ko u Burundi buzakira imikino itaha, ariko u Rwanda rugomba kuba rwiteguye mu gihe bitakunda.

Iyi mikino iheruka kuba muri Nzeri 2022, yari imaze imyaka ibiri itaba kubera icyorezo cya COVID-19.

Biteganyijwe ko umukino wa Rugby y’abakina ari barindwi ku bakobwa, uzongerwamo muri uyu mwaka wa 2023.

Abanyeshuri basaga 3000 ni bo bari bitabiriye imikino iheruka kubera muri Tanzania, barushanwa mu mikino irimo Ngororamubiri, Umupira w’Amaguru, Koga, Rugby (7s & 15s), Hockey, Volleyball, Handball, Netball, Badminton, Table Tennis, Tennis na Basketball (3X3 & 5X5).

- Advertisement -

Uganda ni yo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutwara imidali 41 irimo 18 ya Zahabu, 10 ya Feza na 13 ya Bronze.

U Rwanda rwasoje irushanwa ruri ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Kenya, n’imidali ibiri ya Zahabu, ibiri ya Feza n’ine ya Bronze.

Mu mwaka ushize, u Burundi na Sudani y’Epfo ntibyari byitabiriye iyo mikino.

Kuri iyi nshuro, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemerewe kwitabira iyi mikino nyuma yo guhabwa ikaze mu Muryango wa East African Community.

U Rwanda rwaherukaga kwakira imikino ya FEASSSA mu 2018 i Musanze.

Kuva rwinjiye muri iryo Shyirahamwe mu 2005, rwakiriye imikino kandi mu 2008 i Kigali na 2015 i Huye.

Irushanwa rya FEASSA rihuza ibigo by’amashuri

UMUSEKE.RW