Icyumweru cy’Ubuskuti cyasojwe n’isuku mu Mujyi wa Kigali

Mu gusoza Icyumweru cy’Ubuskuti ngarukamwaka mu Rwanda no ku Isi, aho mu Rwanda bagisoje basukura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Abagera kuri 50 basoje Icyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda

Ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, ni bwo hasojwe Icyumweru cyahariwe Ubuskuti mu Rwanda. Cyari cyatangiye tariki 18 Gashyantare. Abaskuti bazengurutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda bahakorera ibikorwa bitandukanye byo kubaka Igihugu.

Insanganyamatsiko y’iki Cyumweru, yari ‘Ibidukikije ntabwo ari ahantu ho gusura gusa ahubwo ni n’iwacu.’ Hakozwe ibikorwa birimo gusura Abaskuti bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, kwinjiza abashya bifuza kwinjira muri uyu muryango.

Ubwo cyasorezwaga mu Mujyi ahazwi nko muri CarFreeZone, babanje gukora urugendo rwo kuzenguruka mu bice birimo ahahoze Gereza Nkuru ya Kigali n’ibindi bice, bakora isuku irimo gutora udupa, gutora amashashi ari ku muhanda n’ibindi bikorwa by’isuku.

Abaskuti barenga 500 ni bo bari bahuriye muri uyu muhango wo gusoza Icyumweru cyahariwe Ubuskuti mu Rwanda no ku Isi, ariko bari kumwe n’inzego zitandukanye zirimo abari bahagarariye Umujyi wa Kigali nka Rusimbi Charles n’abari bahagarariye Akarere ka Nyarugenge.

Aganira na UMUSEKE, Komiseri Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda Nikuze Sandrine, yasobanuye uko iki Cyumweru kiba giteye n’ibikorwa bigikorerwamo n’impamvu ya cyo.

Ati “Turi ku munsi twibukaho Baden Power. Ariko dufata Icyumweru cyahariwe Ubuskuti mu Rwanda no ku Isi hose. Twe twagitangirije mu Akarere ka Rubavu, twigisha abakobwa batewe inda zitateganyijwe, ibijyanye no kuboha imisatsi, guteka n’ibindi bizabafasha.”

Uyu muyobozi yakomeje ati “Dukora ibikorwa birimo kubaka Igihugu, ahanini twibanze ku Bidukikije. Twateye ibiti muri Rubavu kuko Ibidukikije si ahantu ho gusura gusa ahubwo ni iwacu.”

Avuga ko ubwo bari mu Karere ka Rubavu, bahakoze ibikorwa byinshi birimo no gusana inzu mberabyose isanzwe yifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo Ubukwe, Inama n’ibindi.

- Advertisement -

Yavuze ko impamvu yo gushyira iki cyumweru mu kwezi kwa Gashyantare, ari uko ari bwo Baden Power yavuze, bityo bakora ibikorwa byo kumwibuka mu kugaragaza ko bakiriye Inama nziza yasigiye Isi muri rusange.

Nikuze avuga ko bashimishwa no kubona abakiri bato bagana Umuryango w’Ubuskuti mu Rwanda, kuko ari bo bazasigariraho abakuze mu gihe imbaraga ziza zishize kandi bakaba ari bo bazubaka Igihugu cyiza Umunyarwanda wese yifuza.

N’ubwo kugeza ubu Abaskuti mu Rwanda barenga ibihumbi 45, ariko intego ya bo ni ukuzamura uyu mubare kandi bigaragara ko bizagerwaho vuba kuko abifuza kwinjira muri uyu muryango ari benshi.

Uyu muyobozi avuga ko kuva mu 2020-2024 bihaye intego yo kuba bagejeje ku bihumbi 100 by’Abaskuti kandi bakurikije uko urubyiruko rwitabira, bafite icyizere ko iyo ntego izagerwaho bitagoranye.

Ati “Kubona Urubyiruko rwitabira ibikorwa nk’ibi, bigaragaza ko tuzasiga Isi ari nziza kurusha uko twayisanze kuko ari yo ntego yacu nyamukuru. Ikindi, bitwereka ko mu 2024 tuzaba twarageze ku ntego yacu kuko abinjira mu Buskuti ni benshi kandi bafite ubushake.”

Rusimbi Charles Ushinzwe guhuza Ibikorwa muri rusange no gukurikirana no guteza imbere Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko bashimishijwe cyane n’ibikorwa by’Abaskuti mu Rwanda, cyane ko banakoze Isuku.

Ati “Iki gikorwa rero ni kimwe cy’ingenzi cy’Urubyiruko. Twishimiye ko cyabereye mu Gihugu hose ariko kikaba cyasorejwe mu Mujyi wa Kigali. Biratwereka ko Urubyiruko rwita, ruzirikana kandi rutekereza kuri gahunda za Leta zose zo guteza Imbere Igihugu.”

Mu Rwanda ubu habarwa Abaskuti bagera ku bihumbi 45 biganjemo Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10-25.

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bari baje muri uyu muhango
Abakiri bato bakomeje kwinjira muri uyu muryango
Umuhango wasorejwe mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka CarFreeZone

UMUSEKE.RW