Imikino y’Abakozi: Equity yagaritse BK, RBA na RBC zitangirana intsinzi

Ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo, ikipe ya Equity Bank FC yigaranzuye iya Bank ya Kigali, iy’Ikigo cy’gihugu cy’Itangazamakuru [RBA] itangira inyagira, iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] ishimangira ko izongera gutanga akazi muri uyu mwaka.

RBA FC yatangiye neza irushanwa ry’Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo

Ni imikino yatangiye ku wa Gatanu tariki 24 Gashyantare, ibera ku bibuga bitandukanye. Gusa hari indi mikino yabaye ku wa Gatandatu tariki 25 uku kwezi.

Amwe mu makipe yari ahanzwe amaso kuri iyi mikino ya mbere, harimo RBA FC itozwa na Kwizigira Jean Claude, RBC FC itozwa n’abarimo Ndoli Jean Claude nk’ikipe ibitse igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize.

Ikipe zindi zo guhanga amaso uyu mwaka, ntabwo zakinnye kuri uyu munsi wa mbere. Izi zirimo iya Rwandaira FC na Minisiteri y’Ingabo [Mod FC], cyane ko zombi zitajya zibura muri ½ cy’irangiza.

Mu mukino wabereye ku kibuga cya Utexrwa, ikipe ya RRA FC yari yakiriye RBA FC, ariko inyagirwa n’aba banyamakuru.

Aba Banyamisoro batsinzwe ibitego 4-0 birimo bibiri bya Jimmy. Mu gihe iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yabonaga intsinzi, iya RBC FC na yo yatangiye neza itsinda RSSB FC ibitego 2-1.

Ahandi hari hahanzwe amaso bitewe n’ubukeba bumaze iminsi, ni umukino wo mu gice cy’Ibigo by’Abikorera. Ikipe ya Equity FC itarakinnye amarushanwa ya ARPS  umwaka ushize, yatsinze BK FC ibitego 2-1. Ibi bigo byombi byigenjemo abakinnye mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Muri Equity harimo Nshuti wakiniye Kiyovu Sports, Police FC n’izindi, Irambona Eric uherutse muri Kiyovu Sports na Rayon Sports, Tuyizere Donatien uzwi nka Jojoli n’abandi. BK na yo irimo Sekamana Léandre wamenyekaniye cyane muri Rayon Sports, Innocent wakiniye irimo Kiyovu n’abandi.

Uko imikino yose y’umupira w’amaguru yagenze:

- Advertisement -
  • RBC 2-1 RSSB
  • RRA 0-4 RBA
  • RDB 0-2 RISA
  • IPRC 1-0 RMS
  • CoK 3-2 UR
  • Ndera Hospital 3-6 WASAC
  • Immigratio 5-0 BNR
  • Mininfra 3-1 RTDA
  • Minafet 1-2 Minagri
  • MYCULTURE 3-1 RHA
  • BRD 3-0 Minicom
  • Minecofin 2-3 RMB

Ibigo by’Abikorera:

  • Equity FC 2-1 BK FC

Uko imikino ya Basketball yagenze:

  • REG BBC 20- 00 IPRC-Kigali [mpaga]
  • RMC 25-22 NISR
  • RPPA 00-20 RTDA [mpaga]
  • RSSB 20-00 MOD [mpaga]
  • UR 50- 32 RRA
  • Immigration 61-24 RSB
  • RISA 00-20 WASAC [mpaga]
  • Minecofin 20-00 RHA [mpaga]

Icyiciro cy’abagore:

  • REG 20-00 Cok [mpaga]
  • UR 15-34 RSSB

Imikino y’umunsi wa Kabiri, izakomeza mu cyumweru gitaha cya tariki ya 3,4 z’ukwezi kwa Werurwe.

BK FC yatangiye nabi
Equity FC yagarutse neza mu marushanwa ya ARPST

UMUSEKE.RW