Ubukwe bwa Gafaranga na Annette Murava ntibuvugwaho rumwe

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye ku izina rya Bishop Gafaranga agiye gukora ubukwe n’umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Annette Murava.

Bishop Gafaranga na Annette Murava bagiye kurushinga

Ubukwe bwa Gafaranga na Annette buteganyijwe ko buzaba taliki ya 11 Gashyantare 2023, gusaba no gukwa bibere I Nyamata kuri La Palisse Hotel ku isaha ya saa yine za mu gitondo.

Gusezerana imbere y’Imana bizaba ku isaha ya saa cyenda naho kwiyakira bibe saa kumi n’imwe n’ubundi aho I Nyamata muri La Palisse Hotel.

Gafaranga na Annette Murava bavuye mu rukiko mu cyumweru gishize ku munsi wo kuwa kane.

Amakuru yo gusezerana mu Murenge ntabwo bigeze bayatangaza gusa abasengana na Annette baduhaye aya makuru bavuga ko bitavuzweho rumwe n’abo mu muryango we kuko batiyumvishaga uburyo umukobwa wabo yaba agiye gushakana n’umugabo usanzwe abana n’undi mugore.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE avuga ko Gafaranga agiye gukora ubukwe na Annette yari asanzwe abana n’undi mugore babyaranye abana batatu.

Gafaranga n’uwo mugore wa mbere bari batuye ku I Remera ahazwi nko ku cya Mitzing.

Uwaduhaye aya makuru ntabwo azi niba barabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa se niba baramaze guhana gatanya.

Annette Murava uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, umwaka ushize nibwo yambitswe impeta ariko ntihamenyekana umusore wayimwambitse.

- Advertisement -
Bigeze gukorana ikiganiro avuga ko ari mushiki we
Annette Murava ugiye gushinga urugo na Bishop Gafaranga
Bishop Gafaranga yakundaga kuvuga ko Annette ari mushiki we

UMUSEKE.RW