Uwanyereka Kagame namuhobera- Imbamutima z’abatujwe mu nzu zigezweho i Nyagatare

Imiryango 72 yo mu Karere ka Nyagatare, yashyikirijwe inzu yubakiwe mu Mudugudu ufite izina rifite amateka afitanye isano na Perezida Paul Kagame, yashimye ko yabatuje ahantu heza, nabo biyemeje kuhafata neza biteza imbere.
Bashimye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajw imbere na Perezida Paul Kagame

Ninyuma yo kwimurwa ku butaka bari batuyeho bugomba gukorerwaho n’umushinga Gabiro Agro Business Hub.

Izi nzu zubatswe mu Mudugudu wa Shimwa Paul uherereye mu kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi, aho buri muryango uhabwa inzu imwe.

Abahawe inzu bavuga ko bashima Umukuru w’Igihugu wabatekereje, akabahindurira ubuzima.

Umwe yagize ati”Nabaga mu kazu k’amabati atandatu, kadateye umucanga,kadafite umuriro, ariko uyu munsi naraye ku gitanda kandi naryamaga hasi.Uyu mubyeyi (avuga Paul Kagame), ,uwamunyereka namuhobera.”

Mukamuganga Speciose mu byishimo ati” Twari dutuye ahantu habi cyane.Byageraga mu kwezi kwa kane amazi akuzura.

Turashima perezida wa Repubulika rwose wadukoreye rwose ibintu byiza, aradutekereza ,atwinjiza muri aya mazu meza.Turishimye cyane. Ubu amatara ni nk’ay’iKigali.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,CG Gasana Emmanuel, yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kugira umuturage ufite imibereho myiza.

Ati”Umudugudu wubatswe muri gahunda za leta ,twimakaza gahunda ya leta yo gutura ku mudugudu, kugira umuturage ushoboye kandi utekanye ariko tunazirikana impanuro ya perezida wa Repubulika yatanze ko buri munyarwanda wese agomba kugira umutekano, amahirwe angana ndetse akagira n’imibereho myiza.”

Uretse iyi miryango 72 hari n’indi  240 nayo igiye kuzatuzwa mu midugudu ya Rwabiharamba n’Akayange  mu Murenge wa Karangazi inzu zabo nazo zikaba zaramaze kuzura.

- Advertisement -

Ibi bivuze ko mu Murenge wa Karangazi imiryango igomba gutuzwa yose hamwe ari 312.

Hari indi miryango 73 izimurwa mu Burembo mu Murenge wa Rwimiyaga yo ikazatuzwa mu Murenge wa Rwempasha.

Ku bijyanye n’ikizatunga abaturage, ubutaka bwabo bari batuyeho bemerewe kuba babukoresha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi busanzwe mu gihe hagitegerejwe ko umushinga wa Gabiro Agro Bussiness Hub uza ukabutunganya neza.

Amakuru avuga ko  ko uyu mushinga numara kubutunganya, umuturage azahabwabo 30%   yikoreshe mu buhinzi n’ubworozi, indi 70% isigaye itwarwe n’umushinga uyikoreshe mu bikorwa bya kijyambere.

Umuturage azajya ahabwa amafaranga y’ubukode bw’ubwo butaka buzakoreshwa n’umushinga ku mafaranga yemeranijwe buri mwaka.

Mukamuganga Speciose ni umwe mu baturage bimukiye muri uyu mudugudugu wa SHIMWA PAUL
Abayobozi bataha uyu Mudugudu
Guverineri CG Gasana yasabye imiryango yahawe inzu kuzifata neza n’ibindi bikorwa remezo biri muri iyi midugudu
V/Mayor Murekatete Juliet yavuze ko nyuma ya SHIMWAPAUL hari indi midugudu izatahwa
Inzu zashyikirijwe abaturage zubatswe mu Mudugudu witwa Shimwa Paul , ukazatuzwamo n’abandi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW