Icyumweru cy’irushanwa rya Billard muri Musanze rizahemba agatubutse

Mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru hateguwe irushanwa rya Billard rizamara icyumweru aho umukinnyi wa mbere uzaryegukana azahembwa ibihumbi Magana atanu.

Uzegukana irushanwa azahembwa ibihumbi 500frw

Umukino wa Billard ni umwe mu ikunzwe ku isi ariko ugasanga abawukina baba bagamije kwishimisha ariko nta nyungu nyinshi ubyarira abahanga mu kuwukina nkuko mu y’indi mikino bigenda.

Ni muri urwo rwego bamwe bagiye bategura amarushanwa yo guhemba abazitwara neza muri uwo mukino kugirango umenyerwe unagirire akamaro abawufitemo impano.

Kuri iyi nshuro iri rushanwa rizabera mu karere ka Musanze aho abakinnyi batandukanye bagomba kwiyandikisha kugirango babashe kugira amahirwe yo kuryegukana.

Umukinnyi wa mbere uzatwara irushanwa azahabwa ibihumbi 500frw, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 300frw naho uwa gatatu ahembwe ibihumbi 100frw.

Kwiyandikisha muri iri rushanwa ni ibihumbi 20frw ku mukinnyi. Biteganyijwe ko irushanwa rizatangira ku munsi wo kuwa mbere taliki ya 27 Werurwe 2023, ribere ahitwa Creative Corner munsi ya Banki nkuru y’igihugu (BNR) ishami rya Musanze.

Iri rushanwa rirafunguye ku bantu bose nkuko twabitangarijwe na Ishimwe Innocent wariteguye.

Yagize ati “Nta muntu numwe uhejwe nubwo rizabera I Musanze n’abandi bose bemerewe kuza kuko intego yacu ahanini ni ukwerekana ko uyu mukino watunga abazi kuwukina bakikuramo ko ari uwo gukinira mu kabari gusa bishimisha.”

Iri rushanwa rizatangira kuya 27 Werurwe, risozwe kuya 2 Mata 2023. 

 

- Advertisement -