Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Ikirwa cya Nkombo cyungutse abakuze 70 bazi gusoma no kwandika
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Ikirwa cya Nkombo cyungutse abakuze 70 bazi gusoma no kwandika

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN 11/03/2023 10:51
abakuze bo ku Nkombo bigishijwe gusoma no kwandika

Abagore 69 n’umugabo umwe bakuze bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi biyongereye mu mibare y’abahatuye bigishijwe gusoma,kwandika no kubara neza.

Abakuze bo ku Nkombo bigishijwe gusoma no kwandika

Umurenge wa Nkombo ni ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu  bitewe n’amateka n’imitere yaho giherereye kwiga byari inzozi, abahavuka bigiraga mu burobyi abandi bakajya kwibera abakozi bo mu rugo hakurya yacyo.

Ku wa 10 Werurwe 2023 nibwo aba baturage bari bamaze umwaka bigishwa gusoma, kwandika no kubara bahawe impamyabunenyi, bishimira ko bavuye mu icuraburindi ry’ubujiji bari bamazemo igihe.

Nyirahagenimana Julienne yavuze ko amasomo yahawe yazamuye imitekerereze ye by’umwihariko akaba asigaye afasha umwana we gusubira mu masomo.

Yagize ati “Ubu byaramfashije nsigaye mfasha umwana umukoro wo murugo, umutware anyoherereza mesaje nkamenya icyo yambwiye, yambwira umubare w’amafaranga nkayakoresha ntahubutse.”

Nyiratakontagize Patricie nawe avuga ko nyuma yo kujijurwa asigaye akora ubucuruzi atikanga abamuriganya.

Ati “Mugihe umuntu yapanze umushinga wo gucuruza bimuteza imbere yisanga mu bandi ntihagire umuriganya, iteka ryose yumvako umubare w’amafaranga yashoye awuzi.”

Kantamati Solange, Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta witwa Ibiganza bizana Ibyiringiro (Hands producing hope)  yavuze ko bigishije abakuze kugira ngo baryoherwe n’icyerekezo cy’igihugu.

Ati “Twashakaga gufasha wa muntu uri hasi udafite uwamuvuganira akagera aho natwe twageze, tukamuha uko yakwiteza imbere.”

- Advertisement -

Avuga ko buri mwaka bafata abangana n’ubushobozi bwa Hands Producing Hope aho abakuze basigaye bafasha abana imikoro yo mu rugo bajya no gusenga bakabasha kwisomera ijambo ry’Imana.

Babafasha no kwiteza imbere binyuze mu mishinga itandukanye abandi bakigishwa imyuga ibafasha kubaho neza mu buzima bwa buri munsi.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambaje Marie Florence witabiriye ibirori byo gutanga izi mpamyabmenyi yibukije abazihawe ko bagomba kuzibyaza umusaruro , baharanira kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ati “Tugomba guharanira kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi abahawe impamyabumenyi turabasaba kuzibyaza umusaruro.”

Mu gihe cy’imyaka itandatu abakuze bagera kuri 287 bamaze kwigishwa kubara, gusoma no kwandika.

Bigishwa n’imyuga ibafasha kubona ifaranga

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi

You Might Also Like

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw

Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda

U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara

Kamonyi: Bihaye umukoro wo gusezerera ubukene bukabije

MUHIRE DONATIEN 11/03/2023 11:12 11/03/2023 10:51
Share
Inkuru ibanza Nyanza: Umwana w’imyaka 8 yabwiye mwarimu uko yasambanyijwe n’umusore
Inkuru ikurikira The Son uri gutegura ‘album’ yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka itanu-VIDEO
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubukungu
Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira
Amahanga Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda
Imikino Inkuru Nyamukuru
U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubuzima
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
09/12/2023 10:50

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?