Imitoma iravuza ubuhuha! Sadate yirase kugira umugore mwiza

Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports, yibukije inshuti ze ko ari mu bagabo bafite abagore beza kandi anyuzwe n’umuryango we.

Munyakazi Sadate ahamya ko afite ikibasumba cy’umugore

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere abicishije ku mbuga nkoranyambaga asanzwe akoresha.

Munyakazi uzwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga zirimo urukuta rwa Twitter, yibukije abamukurikira ko atunze umugore mwiza.

Yagize ati “Ariko mfite umugore mwiza.”

Bamwe mu nshuti ze n’abandi basanzwe bamukurikira [Followers], bamubwiye ko ari byo koko afite umugore mwiza ariko abandi babyuririraho bamusaba ubufasha, abandi bavuga ko atabarusha umugore mwiza.

Umunyamakuru wa RadioTV1 akaba n’Ushinzwe Ubuzima bwa Gasogi Unite bwa buri munsi, Kabera Fidèle yagize ati “Nibyo rwose.”

Mugisha Eric uzwi nka Patos ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ntabwo aruta uwanjye.”

Alice Kanyana ati “Mwiza cyane.”

Cpt Ntare Ragnar ati “Yego nibyo ngaho mpa 100 nigurire Me2U.”

- Advertisement -

Bad-Boy ati “Wamutanga muri Bank bakaguha inguzanyo se?”

Umwenegitori ati “Si mwiza wo gutakwa ariko na none si mubi wo kujugunywa da!!!….. Nta birenze.”

Uretse ubu butumwa bwahise bukurikira ubwa Munyakazi, abandi bakomeje gutanga ibitekerezo bakurikije uko babibona ariko abenshi muri bo bemeranya na Munyakazi.

Uyu mugabo akundi kugaragara aganira n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuko ari mu bazikoresha umwanya munini.

Umugore wa Munyakazi
Sadate yirase kugira umugore mwiza

UMUSEKE.RW