UN yakuyeho igihu, ivuga ibinyuranye n’ibyo benshi bibwira kuri MONUSCO

Ikibazo cy’uburasirazuba bwa Congo gihora ku rupapuro rw’imbere ku binyamakuru byo mu gihugu no hanze yacyo, kuri ubu Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, kagaragaje ko inzira yonyine ihari kugira ngo ikibazo gikemuke ari iy’ibiganiro.

Nicolas de Rivière Ambasaderi w’Ubufaransa muri UN asanga ibibazo bya Congo byakemuka mu biganiro

Bamwe mu baturage bamaze igihe bigaragambya bagaragaza ko ingabo za UN, ziri muri Congo zikwiye kujya ku rugamba guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, iki cyifuzo cyabo ariko cyatewe utwatsi.

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Muryango w’Abibumbye, unakuriye itsinda ry’Akanama ka UN gashinzwe umutekano kasoje uruzinduko mu Mujyi wa Goma, aho baganiriye n’abayobozi ba Congo, yahakanye iby’uko MONUSCO ishobora kujya kurwanya inyeshyamba.

Nicolas de Rivière yavuze ko impamvu nyamukuru itumye MONUSCO iba muri Congo atari ukugaba ibitero.

Ati “Ikibazo cyo mu burasirazuba (bwa Congo) kirazwi, umutwe wa M23 urajya imbere, wakomeje kujya imbere kuva mu mpera z’umwaka ushize, ubu wigaruriye ubutaka bufatika mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Hari imitwe yindi nka ADF, CODECO ndetse n’indi mitwe myinshi. Bityo rero, duhanganye n’ikibazo gikomeye ku bijyanye n’umutekano, ndetse n’impungenge ko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho.

Ku bw’iyo mpamvu nagira ngo nibutse ko MONUSCO ari umutwe ushinzwe gukomeza amahoro, biragaragara, imodoka zayo ni umweru, abasirikare bambara ingofero z’ubururu, ntabwo ari umutwe ugamije intambara, ni ubutumwa bwo kubahiriza amahoro.”

Nicolas de Rivière yavuze ko hariho kugabana inshingano, aho MONUSCO ifite iyo kurinda umutekano w’abaturage no kubarinda uwabahungabanya.

Ati “Kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro ntabwo biri mu butumwa bwabo.”

- Advertisement -
Intumwa z’Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi zanaganiriye n’ingabo z’Akarere k’Ibiyaga Bigari

Intumwa z’Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi zahuye n’abayobozi i Goma mu rwego rwo kugenzura uko ibintu bihagaze, no kureba niba MONUSCO yubahiriza ibiri muri manda yahawe.

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Muryango w’Abibumbye yavuze ko inzira imwe ari uko ikibazo cy’amakimbirane gikemuka mu nzira y’ibiganiro.

Yashinje u Rwanda kuba rufasha M23, ndetse abasirikare b’u Rwanda bakaba bajya muri Kivu ya Ruguru.

Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko abantu badakwiye gutinda ku mpamvu u Rwanda rwaba ruri muri Congo, ko ahubwo bakwiye kureba impamvu zatuma rutajyayo.

Ashinja abategetsi bo muri Congo guhora bagira u Rwanda urwitwazo aho kureba umuti urambye w’ibibazo bafite.

Mu cyumweru gishize, umutwe wa M23 wari wemeye kuba uretse imirwano ariko agahenze ntikamaze kabiri, ingabo za Congo n’inyeshyamba buri ruhande rushinja urundi kurenga kuri ako gahenge rugatera urundi.

Nubwo M23 ari yo ihanzwe amaso, indi mitwe cyane ADF ikomeje kuvugwa mu bwicanyi bwibasira abaturage b’abasivile muri Beni, ubutegetsi bwa Kinshasa ntibukunze kubivugaho.

Babwiye Congo ko igomba gufata inshingano kuko MONUSCO itari hariya ngo irwanye inyeshyamba
Urugendo rwa ziriya ntumwa rwaraye rusojwe

UMUSEKE.RW