APR FC yibukije abakinnyi ko hari abashobora kwirukanwa

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Général Mubarakh Muganga, yibukije abakinnyi b’iyi ko mu gihe batakwisubiraho hashobora gukorwa impinduka zirimo kugira abazirukanwa mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Abakinnyi ba APR FC bibukijwe ko nibatisubiraho bazirukanwa

Iyi kipe y’Ingabo imaze iminsi ititwara neza mu mikinire n’ubwo ari yo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona mu buryo bw’agateganyo nyuma y’imikino 25 imaze gukinwa.

Uku kutitwara neza, kwatumye iyi kipe igabana amanota na Gasogi United ubwo ikipe zombi zanganyaga ubusa ku bundi mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.

Byatumye ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, Chairman wa APR FC, Lt Général Mubarakh Muganga, atumira inama yari igamije gusasa inzobe no kunenga abakinnyi kubera umusaruro nkene bamaze iminsi batanga.

Muri iyi nama yabereye ku Cyicaro gikuru cy’iyi kipe y’Ingabo giherereye Kimihurura, Umuyobozi wa yo yabanje kubasuhuza ariko abibutsa ko yaba ubuyobozi ndetse n’abakunzi b’ikipe batishimye na gato.

Aganira n’aba bakinnyi, uyu Muyobozi yabibukije ko nibakomeza kwitwara nabi bizabagiraho ingaruka zirimo no kuba hari abashobora kuzirukanwa mu gihe baba batisubiyeho.

Ati “Ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara. Haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose ni ho bishingiye.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko batangiye gushidikanya ku bushobozi bwa bo [abakinnyi], kandi barabazanye bababonamo ubushobozi buhagije.

Ati “Murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye. Murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.”

- Advertisement -

Yongeye kwibutsa abakinnyi ko mbere yo kubazana muri APR FC, babisikanye n’abandi 17 kubera umusaruro nkene.

Ati “N’ubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho n’ubundi hari abazatandukana n’ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu.”

Mu gusoza ijambo yari yabageneye, Umuyobozi wa APR FC, yongeye kubibutsa ko intego z’iyi kipe ari ugutwara ibikombe uhereye ku bikinirwa imbere mu Gihugu.

Ati “Ibyo murimo byose, reka nibutse ko intego zacu (APR FC) zidahinduka. Ni ugutwara ibikombe nk’uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose.”

Yasoje ijambo rye abasaba kwisubiraho bagakora akazi ka bo neza, ariko ashimira abakorana umurava na bamwe bazamuye urwego, abasaba gukomeza intego.

Iyi kipe y’Ingabo, ni yo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 53 mu mikino 25 ya shampiyona imaze gukinwa.

Chairman wa APR FC, Lt Général Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi nibatisubiraho hazacishamo umweyo
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel yijije ubuyobozi ko bagiye kwisubiraho
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yari ahari
Mupenzi Eto’o Ushinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri iyi kipe
Abakozi batandukanye b’ikipe bose bitabiriye inama
Maj Jean Paul [ubanza ibumoso] usanzwe ashinzwe Ubuzima bw’ikipe, yari ahari
Abatoza bari bateze amatwi inama zagiriwe abakinnyi

UMUSEKE.RW