Abakinnyi ba Rwamagana City bamwenyuye

Nyuma yo kumara amezi abiri batazi uko umushahara usa, abakinnyi ba Rwamagana City bahawe agahimbazamusyi k’imikino baherutse gutsinda.

Abakinnyi ba Rwamagana City bahawe uduhimbazamusyi tubiri

Hashize iminsi mu kipe ya Rwamagana City havugwamo ibibazo by’amikoro, byanatumye iyi kipe imara amezi abiri idahemba abakinnyi.

Mbere yo gukina na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, abakinnyi bari bavuze ko badakina badahembwe imishahara bafitiwe n’ubuyobozi.

Gusa n’ubwo batarahembwa, ariko abakinnyi bamaze guhabwa uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri baheruka gutsinda Rutsiro FC muri shampiyona na Kiyovu Sports mu gikombe cy’Amahoro.

Nyuma yo guhabwa utu duhimbazamusyi, abakinnyi bijejwe ko mu minsi ya vuba bazanahabwa imishahara bafitiwe ariko basabwa gukomeza kurwanirira ikipe ikazaguma mu cyiciro cya Mbere.

Rwamagana City iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26 mu mikino 25 imaze gukina. Iyi kipe iri gushaka byibura amanota ane ngo yuzuze 30 yayifasha kuba yaguma mu cyiciro cya Mbere.

UMUSEKE.RW