Abo DUBAI yakoresheje bamennye amabanga ye! Menya uko yasondekaga inzu 

Bamwe mu bakoreshejwe na Nsanzimana Jean uzwi nka DUBAI, bavuze ko yakoreshaga ibyuma(fer a beton ) zishaje, ndetse n’amatafari atumye , mu kubaka umudugudu w’Urukumbuzi, byatumye utangira gusenyuka utaramara igihe.

Inzu zigomba gusenywa cyangwa kuvugururwa zashyizweho ibimenyetso

Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka nibwo byatangajwe ko inzu ziri mu Mudugudu w’Urukumbuzi, Akagari ka Murama,Umurenge wa Kinyinya, zatangiye gusenyuka.

Ni impuruza yatangiwe ku rubuga rwa twitter, aho umubyeyi yatabazaga ko yafashwa, kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Nyuma inzego zitandukanye zatangiye gukurikirana ababigizemo uruhare ndetse bituma abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Gasabo ubwo izi nyubako zubakwaga, n’umushoramari Nsabimana Jean,kuwa 19 Mata 2023, batangira gukurikiranwa n’ubugenzacyaha kuri ayo makosa.

Bamwe mu bakoreshejwe n’uyu mushoramari, babwiye UMUSEKE uko yubakishaga inzu azisondeka.

Umwe yagize ati “Mu myubakire ye izi nzu ntabwo yazubakaga neza kuko ibikoresho yakoreshaga ntabwo byabaga bihagije.Wasangaga nka Fuso (imodoka) y’umucanga twarayishyiragamo imifuka nk’itanu cyangwa ine .”

Avuga impamvu bemeraga hagakorwa amakosa babizi yagize ati ” Twebwe abakozi ntabwo twamubuza ngo uyu arimo arubaka ibintu bimeze gutya.Icya mbere ni ukureba ko aguha umushahara wawe, ariko ibyo ntabwo tujya tubitekereza.”

Agaruka ku  ku bikoresho bitujuje ubuziranenge byagaragajwe na Rwanda Housing Authority ifatanyije n’Umujyi wa Kigali, yagize ati”Twubakishaga amatafari ya mpunyu(agiye), ariko ntabwo yabaga yumye neza.Impamvu izi nzu zirigusenyuka, ayo matafari ntiyabaga yumye, yitaga ku mafaranga gusa.”

Akomeza agira ati”Wabaza umukire ngo impamvu? Wowe ntibiba bikureba.”

- Advertisement -

Undi nawe uvuga ko yakoreye Nsabimana Jean, avuga ko yajyaga akoresha ibikoresho bishaje.

Ati” Yajyaga mu gakiriro akazana ferabeto (fer a beton) zakoze.Kugira ngo zibe ndende akazisudira .”

Abakodeshaga kwa DUBAI nabo impungenge ni zose…

Umwe mu bakodeshaga mu nzu ya etage, avuga ko batunguwe bityo kwimuka bari guhabwa umwanya

Ati”Ikibazo cyaje kidutunguye, ntabwo twabyakira neza.Batubwiye ko bashaka kurengera ubuzima bwacu, izi nzu zitubatse neza .Ariko nanone ntibagakwiriye kudushyiraho igitutu cyo kuva mu nzu vuba vuba.”

Akomeza ati”Gushaka inzu iKigali biragoye. kwitegura ntabwo waba witeguye.

Inzu wishyura ni amezi atatu iyo uyibonye . Amezi atatu n’Umuryango biba bigoye . Byaratugoye ariko turabyumva kuko ubuzima bwacu buri mu kaga.”

Uyu avuga ko Nsabimana yari yarabandikiye ibaruwa ibasaba gushaka indi byihuse kuko yabitegetswe n’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, aheruka guhumuriza aba baturage ko bazakodesherezwa ukwezi kumwe kugira ngo babe bitegura .

Ati”Tugomba kwihutira kumenya ubuzima bw’abaturage byagaragaye ko batuye mu nzu zitagakagombye kuba zituwemo, bagashakirwa ahandi bimukira. Uwakodeshaga akajya gukodesha ahandi, n’uwari utuye akajya ahandi kugira ngo inzu zikosoke.”

Abari bafite amazu uko ari imiryango itanu(5), biteganyijwe ko ibikorwa byo gusana no kubaka bundi bushya inzu zabo bazazigarukamo nubwo umuntu atakwemeza uyu mushinga mushya igihe uzasozwa.

REBA VIDEO YOSE UCIYE HANO

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW