ADIL ni umunyabwoba! Rwabugiri yahishuye byinshi kuri APR

Umunyezamu Rwabugiri Umar uheruka muri APR FC, yahishuye ubuzima bushaririye yabayemo ubwo yari umukinnyi w’iyi kipe y’Ingabo kugeza ubwo yifuje guhagarika umupira kubera amagambo yabwiwe na Adil Erradi Muhammed watozaga iyi kipe.

Rwabugiri Umar ahamya ko Adl hari aho atamubaniye

Mu 2019, ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwasinyishije abakinnyi barimo Rwabugiri Umar wari uvuye muri Mukura VS. Iyi kipe yaje kutamwongerera amasezerano mu 2021 ndetse bahita batandukana ubwo.

Uyu munyezamu utarahiriwe n’ibihe yagiriye muri iyi kipe y’Ingabo, yavuze urugendo rusharira yanyuzemo mu myaka ibiri yayimazemo.

Mu kiganiro uyu munyezamu yagiranye na BPlus TV, yahishuye ko yageze igihe cyo gutekereza guhagarika gukina atitaye uko bizavugwa.

Yazize umukino wa Gor Mahia!

Ubwo APR FC yari imaze gusezererwa n’ikipe ya Gor Mahia mu irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya imbere iwa yo, CAF Champions League, ku bitego 3-1 mu mukino wabereye i Nairobi, Rwabugiri yabwiwe ko atazasubira mu izamu ry’iyi kipe.

Ati “Umukino ukirangira nta n’umwe wavugishaga undi. Ndibuka neza ko yambwiye [Adil] ko ibyanjye nabikoze kandi nta kintu amvebaho. Kandi yabimbwiriye mu modoka turimo twese ndetse n’abandi barabyumva.”

Rwabugiri yatunguwe no kuba uwari wamushimye ko yatanze byose bye, yongera kumuhinduka akamwima umwanya burundu mu izamu rya APR FC nyamara yari yamushimiye muri Kenya.

Ati “Ukuntu byaje guhindukira i Kigali ni byo byanyobeye. Nyuma y’umukino nageze i Kigali umwe mu bakinnyi arambwira ati hari inama yabaye yahuje abanyamakuru n’umutoza. Abanyamakuru bari bahari simbazi, arambwira ati abanyamakuru bavuze ko ibyabaye ikibazo cyari wowe [Umar].”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Ndavuga nti se kubera iki kandi umutoza hari ibyo yambwiye? Njye numvaga bashaka kunteranya n’umutoza. Kugera i Kigali nasanze byose byasakaye. Hari abampamagaye bambaza icyo mpfa n’itangazamakuru. Ni aho kuntera icyizere kwavuye. Ni na ho umutoza yavuye afata umwanzuro wo kunkura mu izamu burundu.”

Rwabugiri yavuze ko ubwo bageraga i Kigali, we n’abatoza batarimo umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Mugabo, bakoranye inama ndetse Adil ubwe mu magambo ye amubwira ko atazongera gukina.

Ati “Ubwo twageraga i Kigali, nakoranye n’abatoza batarimo Mugabo, we [Adil] ambwira ko ntazongera gukina. Arambwira ati ntuzongera gukina. Ati nta munyezamu wa mbere dufite. Wicare ukore imyitozo wenda igihe cyawe kizongera kigere. Arambwira ati ubu hagiye kujyamo Hértier ariko byaje kurangira afashe Pierre.”

Uyu munyezamu avuga ko Adil atamubaniye, kuko yumvise amabwire kurusha kureba ibikorwa ndetse ajya ku gitutu cy’abatarifuzaga ineza Rwabugiri kandi binamugiraho ingaruka mbi zatumye asohoka muri iyi kipe.

Ati “Adil ni umutoza mukuru. Ni umutoza w’umuhanga kuko twarabanye ndamuzi neza. Njyewe navuga ko ari nk’umunyabwoba ariko kubera ukuntu yitwaraga, byagaragaraga ko nta bwoba afite. Njye ahantu atambaniye ni aho ngaho navuga ko atakomeje ngo ahagarare ku cyemezo cye cy’ibyo yari yambwiriye muri Kenya nyuma y’umukino wa Gor Mahia.”

Yashatse guhagarika gukina burundu ubwo yari muri APR FC!

Rwabugiri uvuga ko yageze aho akabihirwa n’ubuzima bwo mu ikipe y’Ingabo, avuga ko yatekereje guhagarika gukina umupira w’amaguru bitewe no kugira ngo arebe ko yaruhuka, cyane ko yari yamaze kwiyanga.

Ati “Ndabyemera ko nageze ahantu nkagira ibihe bibi igihe nari ndi muri APR. Ariko nta wambaye hafi nk’umukinnyi cyangwa nk’umutoza. Nta n’umwe wari unyitayeho. Ni ho natekereje nk’umukinnyi ndavuga nti uwabivamo. Kuko nta wampaga icyizere uhereye ku mutoza wanjye. Kandi njye nabonaga nakina.”

Yongeyeho ati “Hari aho nakoraga imyitozo mbona nkwiye gukina ariko sinkine. Ariko kuko umutoza yari yarabimbwiye nkagera aho nkatuza ariko nyine nkacika intege. Aho ni ho natekereje kureka umupira burundu nkashaka ibindi njya gukora.”

Ashimira abakunzi ba APR FC!

N’ubwo hari aho yabihiwe, ariko uyu munyezamu ashimira abakunzi b’ikipe y’Ingabo bagerageje kumuba hafi mu gihe cy’imyaka ibiri.

Yarwanyijwe na benshi muri Police FC!

Ubwo Frank Nuttal yageraga muri Police FC, yabajije amakuru ya Rwabugiri Umar yari asanzwe azi, asubizwa ko ahari ariko atari mu bihe byiza byo kuza gukinira iyi kipe.

Bitewe n’uko uyu mutoza yari yaramubonye mu mikino ya CAF Confederation Mukura VS yakinnye, byatumye ashyira imbaraga mu kumuzana ariko amausaba ko atazasaba amafaranga yo gusinya amasezerano ahubwo akemera gusinyira umushahara gusa.

Uyu munyezamu yarabyemeye ariko aza muri iyi kipe hari benshi batamwifuzaga, ariko aza yiteguye guhanganira umwanya ubanzamo kuko yinjiranye na Ndayishimiye Eric Bakame kandi bombi bari bahasanze Kwizera Janvier Rihungu na Habarurema Gahungu.

Ati “Muri Police FC ho nabonaga ko nakina kandi guhanganira bigashoboka. Gusa byari bigoye bitewe n’uburyo ninjiyemo.”

Yisabiye gukinira ubuntu ariko arabibura!

Uyu munyezamu waciye mu bihe bikomeye ubwo yari agarutse i Kigali avuye muri Mukura VS, avuga ko nyuma yo gutandukana na APR FC na Police FC we ubwe yateye intambwe yo kwegera ikipe ariko yo ikamwanga nyamara bari baganiriye bisa n’ibyarangiye.

Ati “Njye ubwanjye nifuje ikipe ndanayegera. Ariko uko bambwiye wumvaga banshyira ku rundi rwego ntariho. Barambwiye ngo hari uwundi twaganirije, ngo ntabwo twamenya umushahara wawe n’ibindi….”

Mu bo bakinanye bose, abanyezamu bane barimo Ndoli Jean Claude, Kimenyi Yves, Kwizera Olivier na Hértier ni bo afata nk’inshuti ze za hafi.

Rwabugiri yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Isonga FA, Musanze FC, Mukura VS, agaruka muri APR FC ahava ajya muri Police FC gusa ubu nta kazi afite.

Yahesheje Mukura VS igikombe cy’Amahoro
Rwabugiri Umar yigeze gufata umwanya ubanzamo muri APR FC
Adil Erradi yageze aho abwira Rwabugiri ko atazasubira mu izamu rya APR FC

UMUSEKE.RW