Brésil: Minisitiri wa Siporo ashobora kweguzwa

Nyuma y’ubwegure bwa Perezida w’Ishyirahamwe rya ruhago mu gihugu cya Brésil ariko n’uwamusimbuye akaba atari gukora neza inshingano ze, Minisitiri wa Siporo n’Ubukerarugendo muri iki gihugu, Ana Moser ashobora gukurwa kuri uyu mwanya.

Minisitiri wa Siporo muri Brésil, Ana Moser ari ku gitutu cyo kweguzwa

Mu mwaka ushize, ikipe y’igihugu ya Brésil  yasezerewe igeze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar, nyamara yacyitabiriye iri mu zihabwa amahirwe yo kucyegukana.

Nyuma y’uku gusezererwa mu buryo bwatunguranye, abaturage b’iki gihugu bakomeje kugaragaza ko bashenguwe cyane n’uko abakinnyi b’ikipe y’igihugu cya bo bitwaye ariko bagakomeza no gutunga urutoki Ishyirahamwe rya ruhago.

Inkuru igezweho muri iki gihugu, ni iyeguzwa rikomeje kuvugwa kuri Minisitiri wa Siporo n’Ubukerarugendo, Ana Moser. Abakunzi b’ikipe y’igihugu ya Brésil bakomeje kotsa igitutu uyu muyobozi bagaragaza ko kuba ikipe itari kwitwara neza harimo ukuboko kwe.

Bisobanuye ko ari ikibazo cy’igihe gusa, kugira ngo humvikane inkuru ivuga ko Ana yaba yakuwe  ku mwanya wa Minisitiri wa Siporo n’Ubukerarugendo.

Muri Mutarama 2023, Ishyirahamwe rya ruhago muri iki gihugu ryirukanye uwari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru, Tite wari umaze imyaka itanu irengaho ayitoza. Byatewe n’umusaruro nkene w’uyu mutoza.

Umusimbura wa Tite wavuzwe, ni Carlo Ancelotti ariko aherutse kwemeza ko azaguma muri Real Madrid yageze muri ½ cya Uefa Champions League y’uyu mwaka.

UMUSEKE.RW