Guverinoma ya Sindikubwabo imaze guhungira i Muhanga Jenoside yahinduye isura

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi  mu Rwanda n’abatuye mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko Jenoside yongerewe ubukana Guverinoma yiyise iy’Abatabazi imaze kugera i Murambi.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz iri hafi y’inzu Sindikubwabo Théodore yari yihishemo

Ibi bibatanzeho ubuhamya bashingiye ku italiki ya 12 Mata, 1994 Guverinoma y’inzibacyuho iyobowe na Dr Sindikubwabo Théodore imaze guhungira mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Bamwe mu baturage bavuga ko Jenoside mu yahoze ari Gitarama yari imaze igihe gito itangiye, Abatutsi bicwa hirya no hino, ariko itaragera ku rwego rwo hejuru.

Bakavuga ko kuva aho Guverinoma y’Abatabazi iviriye mu Mujyi wa Kigali, ikaza mu Kigo abakozi ba Leta bahugurirwamo (RIAM) icyo gihe, aribwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahise ishyirwamo ikibatsi.

Kampogo Immaculée umwe mu barokokeye i Kabgayi, avuga ko Guverinoma ya Sindikubwabo imaze kuhagera, yahise itumiza inama z’abahoze ari ba Burugumesitiri na ba Konseye (Conseiller) icyo gihe, batangira gukoresha Interahamwe mu kwica Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi.

Ati: “Guverinoma y’Abatabazi yasanze ubwicanyi hano i Gitarama butaragera ku rwego ruhambaye, nubwo ntacyo bari bashingiyeho kugira ngo bice Abatutsi.”

Kampogo Immaculée umwe mu barokokeye i Kabgayi

Kampogo avuga ko byabaye bibi kurushaho izo nama zimaze gukorwa, kuko guhera ubwo aribwo  batangiye gushishikariza abahutu twabanaga kutwica’

Uyu mubyeyi yavuze ko mbere y’uko iyi Guverinoma igera i Gitarama, hari bamwe mu “Bahutu” bumvaga ko kwica Umututsi ari ibintu bibera ahandi, ariko akavuga ko ubwo butumwa bwo kubashishikariza kwica bwahise bubacengera hicwa benshi.

Ati: “Sindikubwabo na Guverinoma ye batangiye kwica Abatutsi hano mu Mujyi ku italiki 20 Mata, 1994 twongeye kubona agahenge ari uko Inkotanyi zigeze i Kabgayi, icyo gihe kandi Sindikubwabo na Guverinoma ye bari bahunze.”

- Advertisement -

Nteziyaremye Oswald  avuga ko aho atuye n’aho Guverinoma ya Sindikubwabo yari yahungiye ari muri metero zitageze kuri 200, kuko yinjiye muri icyo kigo areba.

Avuga ko guhera uwo munsi aribwo ibintu byahinduye isura.

Ati: “Nta mahoro twigeze tugira, kubera ko ikigo cyahise cyuzura abasirikare, n’abajandarume (gendarmes) bidukura umutima.”

Yabonye bashinga bariyeri ahitwa Mu Cyakabiri i Muhanga, biba ngombwa ko bahungisha imiryango yabo, harimo abagore n’abana.

Ati: “Twatewe ubwoba n’uko baje birukanywe mu Mujyi wa Kigali, kandi bamaze kwica Abatutsi benshi.”

Mu Kigo cya RMI giherereye i Murambi, hari inzu Dr Sindikubwabo Théodore n’abari bagize Guverinoma y’Abatabazi bari bihishemo.

Hari kandi n’igikanka cy’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, Sindikubwabo yagendagamo.

Nteziyaremye Oswald avuga ko Guverinoma y’Abatabazi ikigera i Gitarama bahise bashyiraho za bariyeri

ANDI MAFOTO

Imodoka Dr Sindikubwabo Théodore yagenderagamo
Bigaragara ko iyi modoka yarashwe amasasu menshi
Inzu Dr Sindikubwabo Théodore yabagamo
Aho Minisitiri w’Intebe Kambanda Jean n’abandi bagize Guverinoma y’abatabazi bari bacumbitsemo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW / Muhanga.