Kiyovu Sports yatandukanye n’uwari Umanyamabanga wayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwatangaje ko bwakuye mu nshingano uwari Umunyamabanga Mukuru wa yo, Munyengabe Omar.

Munyengabe Omar ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports

Ibi babitangaje babinyujije mu ibaruwa bacishije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.

Bagize bati ” Nyuma yo kutagaragara mu gikorwa ni mu gikorwa icyo ari cyo cyose cy’Umuryango wa Kiyovu Sports uyu mwaka w’imikino kandi ari wowe wakagombye kuba umenya ubuzima bwa buri munsi bwa Association, tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko guhera uyu munsi kuwa 17/4/2023 muhagaritswe ku nshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports Association.”

Ni ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, maze amenyesha Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango.

Munyengabe yari yatowe muri iyi Komite Nyobozi y’iyi kipe, ubwo Mvukiyehe Juvénal ubwo yatorerwaga kuba Perezida w’iyi kipe.

Ibaruwa yandikiwe Munyengabe Omar

UMUSEKE.RW