Kwibuka 29: Abiganjemo abatoza bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari mu minsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abatoza ba ruhago mu Rwanda bakomeje gutanga ubutumwa bukubiyemo amagambo akomeza abagizweho ingaruka na yo [Jenoside].

Ababa mu gice cy’imikino mu Rwanda bakomeje gukomeza Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Guhera tariki 7 Mata kugeza 4 Nyakanga, ni ibihe ngarukamwaka Abanyarwanda baba bari mu minsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri iyi minsi, ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baba bakeneye kubwirwa amagambo meza abafasha gukomera bitewe n’ibihe baba barimo.

Abatoza batandukanye batoza umupira w’amaguru mu Rwanda, bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ku muryango mugari w’Abanyarwanda.

Uwabimburiye abandi, ni Nyinawumuntu Grace usanzwe ari n’umuyobozi mukuru w’ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain riherereye mu Karere ka Huye.

Ati “Ntibyoroshye kubona amagambo akwiriye yahumuriza imitima y’abantu mu gihe nk’iki twibuka abacu ku nshuro ya 29. Gusa icyo nabwira Abanyarwanda ni uko bakomera bagahagarara kigabo aho bari hose. Twese hamwe tukamagana ivangura iryo ari ryo ryose ryashaka kudusubiza mu mwijima.”

Yakomeje agira ati “Dukomeze kwigira ku byabaye, twubake Igihugu cyacu kibe itara ry’Isi. Kandi aho u Rwanda rwacu rugeze hatwereka icyizere cy’icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza.”

Abandi batoza batanze ubutumwa, barimo Nshimiyimana Eric utoza Bugesera FC, Seninga Innocent utoza Sunrise FC n’abandi biganjemo ababarizwa mu Isi ya ruhago mu Rwanda.

Umutoza Eric ati “Kwibuka abacu bidutera imbaraga ndetse tukanarushaho kuzirikana ko tubafitiye ideni ryo kubaho kandi neza, tubahesha agaciro. Ubupfura n’Ubutwari byabaranze bitubera urumuri ruhora rutumurikira iteka. Kubibuka ni intego.”

- Advertisement -

Umutoza Seninga ati “Muri iyi minsi 100 twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndihanganisha Abanyarwanda twese twabuze abacu mu 1994. Twibuke Twiyubaka.”

Uretse aba batoza kandi, abandi basanzwe bari mu gice cya ruhago mu Rwanda na Siporo muri rusange, bakomeje gutanga ubutumwa bukomeza Abanyarwanda mu bihe bikomeye barimo.

Minani Hemedi uyobora abakunzi ba Kiyovu Sports ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ari ugushimangira amahitamo y’Abanyarwanda.

Ati “Kwibuka ni ugushimangira amahitamo yacu nk’Abanyarwanda no guha icyubahiro abishwe bazira uko baremwe. Ni uguhitamo kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwaciyemo no guhitamo kwiyubakira Igihugu kibereye Abanyarwanda, cyubakiye ku Bunyarwanda.”

Umunyamabanga Mukuru wa Musanze FC, Uwihoreye Ibrahim na we yageneye Abanyarwanda ubutumwa bukomeye muri ibi bihe barimo, abasaba gukomera no kwigira ku mateka mabi Igihugu cyanyuzemo. Yasabye urubyiruko kwirinda imvugo zirimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati “Twe nk’urubyiruko, by’umwihariko aba-sportifs, twirinde imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuke Twiyubaka.”

Tuyisenge Eric ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatanze ubutumwa burimo kwibutsa Abanyarwanda ko badakwiye guheranwa n’agahinda.

Ati “Twibuke Twiyubaka. Ntiduheranwe n’agahinda.”

Uretse aba kandi, abandi barimo abakinnyi batandukanye barimo abakina ruhago, Basketball na Volleyball mu Rwanda, bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda.

Ubutumwa bw’umutoza Muhire Hassan
Ubutumwa bwa Tuyisenge Eric
Umutoza Nshimiyimana Eric yageneye ubutumwa Abanyarwanda
Ubutumwa bwa Minani Hemedi
Ubutumwa bwa kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves
Ubutumwa bwa Mvukiyehe Juvénal

UMUSEKE.RW