KWIBUKA 29: Arsenal yasabye abayikunda kurwanya amacakubiri

Ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, bwasabye abakunzi ba yo kurwanya urwango n’amacakubiri.

Arsenal yasabye abayikunda kurwanya amacakubiri

Ni ubutumwa iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo muri iki gitondo ubwo u Rwanda rwatangiraga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bw’amashusho bwatambukijwe ku mbuga za Twitter na Instagram by’iyi kipe bugatambutswa na Fabio Vieira, Jorginho na Emile Smith Rowe, iyi kipe yihanganishije Abanyarwanda inasaba abayikunda gukomeza kurwanya ibirimo ivangura n’amacakubiri.

Bati ”Kwibuka, ni umwaka twifatanyije n’u Rwanda twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Guha agaciro no kuzirikana ubuzima bwa miliyoni bwatikiye. Guha icyubahiro no gutera umurava abarokotse, nyuma y’imyaka 29 u Rwanda rwongeye kubaho, rutera imbere, ndetse rukwirakwiza ubumuntu. Kwibuka ubumwe, kongera kubaho.”

Bakomeje bagira bati “Turasaba abarashi bose (abafana ba Arsenal) guhaguruka tukarwanya icyaricyo cyose cy’ijyanye n’urwango n’amacakubiri” Arsenal imaze imyaka ine ikorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, iyi kipe ikaba ikorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye cyane cyane zishingiye ku kwamamaza u Rwanda.”

Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 72 mu mikino 28 imaze gukina.

Fabio nawe yatanze ubu butumwa
Emile Smith Rowe yatanze Ubutumwa bwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

UMUSEKE.RW