Kwibuka 29: Uko Kiyovu na Rayon zagaruriye icyizere Abanyarwanda

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zisanzwe ari abakeba b’ibihe byose, watumye Abanyarwanda bongera kugarura icyizere cyo kubaho no kubana mu Mahoro nta wishisha undi.

Murangwa Eric Eugène wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports, yasobanuye uko Rayon Sports na Kiyovu Sports zongeye kugarurira icyizere Abanyarwanda

Nyuma ya 1994 ubwo Ingabo za RPA zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyarwanda bamwe ntibabonaga ahazongera kuva icyizere cy’ubuzima.

Abari barihebye babiheraga ku buryo Igihugu cyari cyarangiritse cyane, bisa nko kongera kubaka bundi bushya.

Kimwe mu byagaruriye icyizere Abanyarwanda ndetse kikongera kubahuza, harimo Siporo ariko umupira w’amaguru by’umwihariko nk’uko byakomeje kugarukwaho n’abahoze bawukina mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Murangwa Eric Eugène wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports, ari mu bateguye umukino wa mbere wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uyu ahamya ko wagaruriye icyizere Abanyarwanda, abari bafite ipfunwe kubera ibyabaye bongera kujya ahabona.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Murangwa yavuze ko nyuma yo kugera i Kabuga ubwo Jenoside yagahagarikwaga n’Ingabo za FPR Inkotanyi, yagarutse i Kigali akihutira gushaka ukoo yakomeza gukina ruhago.

Yavuze ko icyihutirwaga kwari ugushaka bagenzi be bakinanaga, abonye bacye bagira igitekerezo cy’uburyo bakina n’abo muri Kiyovu Sports.

Ati “Nyuma yo kugera i Kabuga, twabaye nk’abasubiye mu buzima busanzwe niba ari ko umuntu yabyita, nubwo twabaga turi impunzi, ariko impamvu umuntu yavuga ko twari mu buzima busanzwe ni uko nta waguhigaga, washoboraga kugenda mu muhanda, ukava aho twari ducumbikiwe ukajya gusura abantu.”

“Nahabaye igihe kigera ku byumweru bibiri, hanyuma nza kuhava, icyo gihe kubera ibibazo byari bihari mu gihugu, abantu b’abasore bagiye mu bintu bitandukanye, hari abagiye mu gisirikare, abandi bajya gutanga ubufasha mu bindi byatumaga abantu babasha gusubirana ubuzima.”

- Advertisement -

Uyu wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports, avuga ko yagiye mu Karere ka Bugesera akaba yo kugeza nko mu mpera za Kanama mbere yo gusubira mu Mujyi wa Kigali mu ntangiriro za Nzeri.

Yagize ati “Ngarutse i Kigali, ikintu nihutiye guhita nkora ni ugushaka uburyo nakongera gukina umupira. Nabigezeho bidatinze, icyo gihe nahise nshakisha bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports baba bagihari, nsanga ni bake cyane basigaye mu gihugu. Ndumva twari batanu kuko abandi bari barahunze muri Jenoside, abayobozi b’ikipe nta n’umwe wari uhari, bari barahunze.”

“Natangiye gushaka uburyo twakwisuganya, ntangira gushaka uko twakwishyira hamwe tugakina. Twaje kubigeraho, dutangira imyitozo hariya kuri St. André ku Mumena. Ubwo hari muri Nzeri, Ukwakira, ndumva mu Ugushyingo ari bwo habayeho umukino wahuje Ikipe ya Rayon Sports n’iya Kiyovu Sports. Urebye ni zo kipe zari zabashije kwisuganya.”

Gusa bitewe n’ubuke bw’abakinnyi bitewe n’iminsi u Rwanda rwari ruvuyemo, byabaye ngombwa ko bifashisha bagenzi babo bo mu yandi makipe.

Ati “Abakinnyi twabashije kubona, twagiye tunongeramo n’abandi bo mu yandi makipe yari atarabasha kwisuganya nka Mukura VS. Hari njye, hari uwitwaga Puma na we wari umunyezamu wa Rayon Sports, hari uwitwaga Byungura Aloys, Kazanenda François n’uwitwa Josime twakinanaga muri Rayon Sports mu 1993 na 1994, ariko we Jenoside yabaye adahari.”

Uyu Josime ubwo Rayon Sports yari ivuye gukina umukino ubanza muri Sudani na Al-Hilal, yari yasigaye kwa nyirarume i Nairobi muri Kenya. Yongeye kugera mu Rwanda nyuma ya Jenoside, ahungukanye n’abandi.

Murangwa ati “Ni abo bari bahari, twongeramo n’abandi basore bo mu miryango y’Abanyarwanda bari bahungutse, abavuye muri Congo, i Burundi no muri Uganda, bashobora kuba barigeze gukina umupira ku ishuri.”

“Rayon Sports ni uko yatangiye nyuma ya Jenoside ndetse tugira n’amahirwe n’ubuyobozi bushyashya bw’igihugu bwari bufite ubushake bwo gukoresha siporo kugira ngo igihugu cyongere cyisane, cyongere cyiyubake.”

Umukino w’abakeba wongeye kugarurira icyizere Abanyarwanda, ukuraho urwicyekwe kuri bamwe!

Murangwa yavuze ko yagize amahirwe maze ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugashyigikira igitekerezo cy’umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports ndetse ukaba igikorwa cya mbere cyahuje abantu benshi kitari inama ziri mu murongo wa Politiki.

Ati “Ni aho byaturutse kuko umukino wakinwe mu Ugushyingo hagati Rayon Sports na Kiyovu, washyigikiwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali. Ni cyo gikorwa cya mbere cyabayeho bwa mbere nyuma y’ibihe twari tuvuyemo, cyahuje abantu kitari mu murongo wa Politiki.”

Akomeza avuga mbere y’uko hakinwa uyu mukino, ibikorwa byahuzaga abantu benshi byari bihari icyo gihe, byari inama zitumaga abayobozi bahura n’abantu ngo babakangurire impinduka zari ziri gukorwa mu gihugu kuko abantu bari bataragira umwanya wo kugira ikindi kintu bakora.

Ati “Ni umukino wabereye hariya kuri Stade y’i Nyamirambo [kuri ubu yitwa Kigali Pelé Stadium], ni yo yabaye imbarutso y’ibikorwa nakwita ko bihuza abantu benshi, itanga n’umurongo wo kwiyubakamo icyizere cy’uko ubuzima bwagarutse mu bantu, mu Rwanda, mu Banyarwanda.”

“Ni umukino mu by’ukuri, ku giti cyanjye iyo ndeba, nsanga ufite uburemere bukomeye mu bijyanye n’urugendo igihugu cyacu kimazemo imyaka 29 kubera ko ni wo waduhaye umurongo wo kuva mu bwihisho, kwigunga, abantu bari bafite ubwoba bwo kuva mu ngo zabo wenda kubera ibyo benewabo bagizemo uruhare, hari abari bafite ipfunwe kubera ibyabakorewe.”

Hatitawe ku bihe bikomeye Igihugu cyari kivuyemo, icyo gihe Stade yuzuye abafana, abandi babura aho bajya.

Ati “Abatarabashije kuza kuri uwo mukino, uburyo na bo wabagezeho, ni umukino watangajwe kuri radio. Abantu bumvise ko i Kigali umupira wongeye gukinwa, babyumva kuri radio ndetse bumvamo amazina y’abakinnyi bari basanzwe bazi, na bo byarabafashije kongera kwiyubakamo icyo cyizere.”

Uyu mukino warangiye Kiyovu Sports yari ifite benshi mu bakinnyi bayo, itsinze Rayon Sports ibitego 3-1.

Kuri ubu, aya makipe yombi ni yo aza imbere mu akunzwe na benshi mu Banyarwanda ndetse ahatanira gutwara ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda hamwe na APR FC yashinzwe n’Ingabo za RPA ubwo zari ku Mulindi mu 1993.

Nshizirungu Hubert wakiniye Kiyovu Sports, nawe ahamya ko ruhago yongeye kunga Abanyarwanda

UMUSEKE.RW