Muhanga: Umugabo yapfiriye kuri Moto bitunguranye

 

Nizeyimana Janvier uri mu kigero cy’imyaka 38 wo mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023, yapfuye bitunguranye , ubwo yari ahetswe kuri moto avuye kwivuza ku Bitaro bya Kagbayi.

Umugabo wo mu Karere ka Muhanga yapfuye urupfu rutunguranye

Amakuru avuga yari avuye ku Bitaro bya Kabgayi,ageze mu Mujyi wa Muhanga hafi y’ahahoze Banki y’abaturage, yaryamye mu mugongo w’umumotari, aramwururutsa , hashize akanya ahita ashiramo umwuka.

Abaturage bavuganye n’umunyamakuru wa Radio/TV1, bavuze ko uyu mumotari yari umutwaye ahitwa mu cyakabiri ariko apfira mu nzira.

Umwe yagize ati” Nyine yari amukuye uKabgayi, amugejeje hano haruguru, (hafi ya Banki y’abaturage)atangira kugenda ahengama, bamukuraho, bamutereka hariya, biza kurangira nyine apfuye.”

Undi nawe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto yagize Ati” Twari tumeze nk’abamanukanye, ageze mu nzira amera nk’uhagaze. Uwo mugabo yari afite igipfuko mu mutwe, hanyuma asa nk’umuryamisha hariya .”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje amakuru y’uru rupfu.

Ati” Yari atwawe n’umumotari witwa ahishakiye Jaque, atwaye moto ifite purake RD 540Z. Yari amuvanye iKabgayi, amuhawe n’umumama nawe ntiyari amuzi ngo amumugereze mu cya kabiri, ku muhanda ujya uMurambi.”

Akomeza ati” Yageze hafi ya Banki y’abaturage, yumva umuntu ahetse amuryamyeho.Yavuye kuri moto, ageze hasi yamaze kwitaba Imana.”

- Advertisement -

Uyu mugabo witabye Imana, yari asanzwe akora akazi k’ubukarani mu cya kabiri.

Amakuru avuga ko Kuva tariki ya 6 Mata 2023, yivurizaga ku Bitaro by’iKabgayi, ibikomere yari afite mu mutwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’ibikomere yivuzaga.

Umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro by’iKabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW