RBC yatsinze Immigration, iha NISR ubutumwa

Mu mikino ya 1/2 y’irushanwa ry’Umunsi w’Umurimo, ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yasezereye iy’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration) biyigeza ku mukino wa nyuma.

RBC FC yageze ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’umunsi w’umurimo

Irushanwa ry’umunsi w’umurimo ritegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi (ARPST), riri kugana ku musozo.

Kuri uyu wa Gatanu, hakinwaga imikino ine ya 1/2 cy’irangiza. Muri iyi harimo itatu y’umupira w’amaguru n’umwe wa Volleyball.

Umukino wa RBC FC na Immigration FC ni wo wari umukino wari uhanzwe amaso na benshi, bitewe n’ubushongore n’ubukaka bw’amakipe yombi.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, wari witabiriwe n’abatari bake basanzwe bakunda ruhago mu Rwanda.

RBC FC yari yavuzweho kugira imvune z’abakinnyi igenderaho nka kapiteni wa yo, Byamungu Abbas Cédric, byatunguranye abakinnyi bose bagaragaye mu kibuga.

N’ubwo iyi kipe y’Ikigo Cy’Igihugu cy’Ubuzima yagerageje gusatira, ariko Immigration na yo yanyuzagamo igahererekanya neza ariko ba myugariro b’amakipe yombi bari bahagaze neza.

Iminota 90 yarangiye nta kipe ibonye izamu ry’indi. Icyari gikurikiyeho ni ukujya gukizwa na za penaliti.

Abasore ba RBC FC barimo Nizeyimana Adamo, Neza Anderson, Mwizerwa Emmanuel, Shema Derrick, baziteye neza ariko Nyakarundi Jean Pierre arayihusha.

- Advertisement -

N’ubwo aba bahushije imwe, abo muri Immigration bo bahushije ebyiri bituma RBC iyisezerera kuri penaliti 4-3 ihita igera ku mukino wa nyuma.

Kugera ku mukino wa nyuma kwa RBC, byatangaga ubutumwa ku kipe ya ruhago y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) na yo yahageze isezereye Rwandair FC kuri penaliti 8-7 nyuma yo kunganya mu minota 90 igitego 1-1.

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, mu mwaka ushize yasezereye NISR FC muri 1/2 iyitsinze ibitego 2-0. Ibi biratanga ubutumwa bukomeye kuri iyi kipe.

Mu cyiciro cy’Ibigo bifite abakozi bari munsi y’100 (Catégorie B), RMB yatsinze RTDA ibitego 3-0, mu gihe Mininfra yatsinze Minecofin ibitego 3-2.

Muri Volleyball ho, ikipe ya IPRC-Ngoma yatsinze Rwandair ku maseti 3-1.

Muri Basketball ho, bazakina imikino ya 1/2 ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023.

Hazaba imikino ibiri:

Rwandair vs Wasac (10h, Stecol)

REG vs Immigration (11h30, Stecol).

Umukino umwe usigaye wa 1/2 muri Volleyball, uzaba tariki 26 Mata 2023. Uzahuza Wasac na Immigration.

RBC FC yongeye kugera ku mukino wa nyuma
Abakunzi ba ruhago bari baje kwihera ijisho
Ubwo umukino wari ugiye gutangira
Habanabakize Épaphrodite Ushinzwe ubuzima bwa RBC FC bwa buri munsi, yari ahari
Ushinzwe ibikorwa by’imikino muri RBC, Cyubahiro Beatus yari ahari
Hafashwe umunota wo Kwibuka Cyizere Roger wari Legal Advisor wa RBC

UMUSEKE.RW