Rubavu: Imvura nyinshi n’umuyaga byasenye inzu 18

Imvura nyinshi y’urubura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Rubavu, by’umwihariko mu Murenge wa Busasamana, yasenye inzu z’abaturage zigera kuri 18, inakomeretsa umuturage.

Ubuyobozi busaba abaturage kuzirika inzu zabo bitewe n’uko agace barimo kabamo umuyaga mwinshi

UMUSEKE wamenye amakuru ko yatangiye kugwa guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa (15h00) igeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), yangiza ibintu byinshi bitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Dusabimana Mvano Ethienne, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu hamaze kubarurwa bimwe mu byangijwe n’imvura.

Ati “Ku byo twabashije kumenya muri uyu mugoroba ni uko inzu zigera kuri 18 zangiritse, harimo eshanu (5) zagurutse ibisenge, 13 zatobaguritse bitewe n’urubura rwinshi, ariko muri rusange n’imyaka y’abaturage irangirika.”

Mu bindi byangiritse ni ubwiherero bw’ishuri rya GS Busasamana de Mathieu.

Gitifu akomeza agira ati “Hanakomeretse n’umuturage umwe, ubu ari mu bitaro bya Gisenyi niho bamutwaye kumuvuriza.”

Amazi ava mu birunga ngo aba ari mesnhi iyo haguye imvura nyinshi

Uyu muyobozi avuga ko imyaka yangiritse kubera amazi aturuka mu birunga ari menshi akajya mu mirima y’abaturage. Yavuze ko abaturage bafite inzu zangiritse ubu bacumbikiwe na bangenzi babo .

Yasabye abaturage kujya bazirika ibisenge mu rwego rwo kwirinda ko amabati aguruka.

Ati “Ku bari kubaka inzu turabakangurira gushaka uburyo bazizirika. Uretse imvura, umuyaga muri aka gace kacu kegereye ibirunga uba ari mwinshi.”

- Advertisement -

Biteganyijwe ko ku bufatanye bw’Akarere ka Rubavu na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi baza kurebera hamwe ibyangijwe n’imvura nyuma abaturage bakaba bahabwa ubufasha butandukanye.

Imyaka y’abaturage yangijwe n’amazi

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE RW