Community Youth Football League yateguye amarushanwa y’abana

Ihuriro ry’Amarerero icumi yigisha umupira w’amaguru mu Karere ka Nyarugenge, i Nyamirambo ryiswe ‘Community Youth Football League’, ryateguye irushanwa ry’abana rigamije gukomeza kubakundisha gukina umupira w’amaguru.

Ihuriro ry’Amarerero y’i Nyamirambo ryateguye irushanwa ry’abana

Uwifuza guteza imbere umupira w’amaguru, inzira nziza yo kubicishamo ni uguhera mu bakiri bato.

Inzira yo kubakira ku bakiri bato, n’ubwo itinda gutanga umusaruro mwiza kandi isaba kwihangana ariko ni yo iramba.

Ni yo mpamvu Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amarerero icumi yigisha umupira w’amaguru mu Karere ka Nyarugenge, ryitwa Community Youth Football League, ryateguye amarushanwa y’abakiri bato agamije gukomeza kubafasha kuzagera ku nzozi za bo.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, rikazakinirwa ku kibuga gishya cya Tapis rouge i Nyamirambo.

Abana bazakina mu byiciro bitatu birimo abafite imyaka 14-15, 12-13 n’8-12.

Abanyabigwi ba ruhago mu Rwanda banahatuye, ni bo bazasifura iyi mikino mu rwego rwo gufasha aba bana kurushaho gukura bakunda ruhago.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ha umwana amahirwe agaragaze impano ye bibe impamvu yo kuva mu buzererezi, kwishora mu biyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi zugarije abana n’urubyiruko.”

Biteganyijwe ko irushanwa rizakinwa tariki 20-21 Gicurasi na 27-28 uku kwezi. Abana bagera kuri 600 ni bo baritegerejwemo.

- Advertisement -

Amakipe icumi azitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya cumi, agabanyije mu matsinda abiri.

Itsinda rya Mbere ririmo: Future Generation Football Center, Convenir Football Academy, Thousands Hills Football Center, Family Talent Football Center na Peace Player Football Academy.

Itsinda rya Kabiri ririmo: Ejohazaza Football Center, Rwanda Football Center, Nyarugenge Football Center, Gorilla Football Academy na Alpha Sport Football Academy.

Ubusanzwe iri rushanwa ritegurwa habayeho ubufatanye bw’ababyeyi b’aba bana ndetse n’ubuyobozi bw’iri huriro ry’aya marerero.

Iyo hasojwe irushanwa ry’abato batarengeje imyaka 15, mu biruhuko byo muri Kamena hahita hakinwa irindi ry’abana bari munsi y’imyaka 16 na 17 ndetse hakaza n’abafite imyaka 18-19. Abana bakina mu gihe cy’amezi ane.

Abana 600 bategerejwe muri iri rushanwa
Ababyeyi baza gushyigikira abana babo

UMUSEKE.RW