Ferwafa yasabye imbabazi Abanyarwanda

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryiseguye ku Banyarwanda rinasaba imbabazi ku bw’amakosa yakozwe bigatuma u Rwanda ruterwa mpaga na Bénin.

Ferwafa yiseguye ku Banyarwanda bashenguwe no guterwa mpaga ku Rwanda

Mu minsi itari myinshi ishize, ni bwo Abanyarwanda bumvise inkuru mbi yavugaga ko u Rwanda rwetewe mpaga na Bénin kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Wari umukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire ariko Amavubi yongera kubihomberamo nyamara yari yabonye inota i Kigali nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Ferwafa yahise ifata iya mbere ica bugufi isaba imbabazi ku bw’ubu burangare ndetse ivuga ko ari yo mpamvu hahise hahagarikwa Rutayisire Jackson wari ushinzwe ubuzima bw’Amavubi bwa buri munsi.

Muri ubu butumwa bwagenewe Abanyarwanda muri rusange, iri shyirahamwe ryavuze ko rikomeje gukurikirana ngo hamenyekane undi wese waba waragize uruhare muri iyi mpaga kugira ngo azabiryozwe.

Si ubwa Mbere u Rwanda rwari rutewe mpaga ku bw’amakosa runaka, kuko mu 2016 rwayitewe n’igihugu cya Congo Brazzaville nyuma yo gukinisha Dady Birori wari ufite imyirondoro ibiri itandukanye.

Mu itsinda rya L u Rwanda ruherereyemo mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, rufite amanota abiri rwakuye ku mukino rwanganyije na Mozambique 1-1 n’uwo rwanganyijemo na Bénin 1-1 i Cotonou.

Muri iri tsinda, Sénégal yamaze kubona itike n’amanota 12 ku yandi. Hasigaye gukinwa imikino ibiri izaba ifite igisobanuro kinini.

- Advertisement -

Rutayisire Jackson yahise abizira kubera uburangare

Ferwafa yasabye imbabazi ku bw’amakosa yakozwe agatuma u Rwanda ruterwa mpaga na Bénin

UMUSEKE.RW