Gatsibo: Ukekwaho ubujura yapfuye urupfu rutunguranye  

Umugabo witwa Mukunzi Daniel w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, yakubiswe n’abaturage kugeza apfuye nyuma yo kumufata akekwa kwiba urutoki 

Amakuru  avuga ko mu ijoro ryo kuwa 12 Gicurasi 2023, ari bwo abagabo bari basanzwe barinda urutoki ruherereye mu Mudugudu wa Rukiri , Akagari ka Bukomane, bafatanye ibitoki bitandatu uyu ukekwa.

Babanje gutabaza ushinzwe umudugudu n’ushinzwe umutekano ariko ntibahita batabara ari nabwo bafashe icyemezo cyo kwihanira, bagakubita uyu muturage bikamuviramo urupfu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, RUGENGAMANZI Steven, yabwiye UMUSEKE ko uyu muturage nta maraso yavuye ariko bizemezwa na raporo ya muganga niba yarazize inkoni.

Ati” Icyo tuzi ni uko uwo muntu yafatanywe ibitoki mu isambu y’umuturage. Kwa muganga nibo bazemeza ko yakubiswe. Ariko twabonye umuntu yapfuye, bivugwa ko yarwanye n’abarinda urwo rutoki.”

Avuga ko abagabo babiri bikekwa ko bakubise nyakwigendera bahise batabwa muri yombi ariko ko hagikorwa iperereza.

Gitifu RUGENGAMANZI yagiriye inama abantu gukora bakareka ibikorwa bibi.

Ati” Turasaba yuko abantu bakura amaboko mu mufuka bagakora kuko igihugu cyashyizeho amahirwe menshi. N’abaturage bandi niba umuntu yaguteye, ni ukwirinda ko wakwihanira”.

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wabanje  gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Ngarama .

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW